Umuhanzi Sam Rushimisha ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasubiyemo indirimbo ’Child of Bethlehem’ ya Wayne Watson ikunze kwifashishwa n’abatuye Isi mu bihe byo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Noheli.
Rushimisha avuga ko yasubiyemo iyi ndirimbo nk’umuntu usanzwe akunda amagambo ayigize ariko anashaka kwifuriza abatuye Isi Noheli Nziza.
Indirimbo ‘Child of Bethlehem’ yasubiwemo na Sam Rushimisha yagiye hanze ku wa 24 Ukuboza 2020, ubwo haburaga amasaha make ngo Abatuye Isi bizihize ibirori by’Isabukuru y’Umwami Yesu Kristo.
Uyu musore yabwiye INYARWANDA dukesha iyi nkuru ko icyamuteye gusubiramo iyi ndirimbo ari uko yashakaga kwifatanya n’abatuye Isi mu kwizihiza ibi birori.
Avuga kandi ko asanzwe ari umukunzi w’umukozi w’Imana Wayne Waston ari nawe wakoze iyi ndirimbo bwa mbere.
Umva hano indirimbo ’Child of Bethlehem
Mu buryo bw’amajwi, indirimbo ‘Child of Bethlehem’ yatunganyijwe na Cmertkey hanyuma amashusho atunganywa na Detonation.
Rushimisha ni umuhanzi nyarwanda utuye mu Mujyi wa Dallas wo muri Texas ari naho akorera ibikorwa bya muzika yo kuramya no guhimbaza Imana, akaba yaravukiye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo aho bita Mirimba.
Uyu musore uvuka mu muryango w’abana batanu akaba ari uwa kane, yakuriye mu Rwanda mu duce dutandukanye mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu ndetse yabaye no muri Kigali.
Mu 2010 ni bwo yanditse indirimbo ye ya mbere ariko atinda kuyishyira hanze. Yinjiye mu muziki mu buryo bweruye ku itike y’umuhanzi Romulus Rushimisha bakoranye indirimbo ’Shimwa Mwami’.
Sam Rushimisha amaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo ; Shimwa Mwami, Ntibikingora, Inshuti nyanshuti, Nayagaciro, Ubutunzi n’izindi.
Umva hano indirimbo ’Child of Bethlehem