AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Sat B uri mu bagezweho i Burundi yashyize hanze EP iriho indirimbo yakoranye na Meddy

Sat B uri mu bagezweho i Burundi yashyize hanze EP iriho indirimbo yakoranye na Meddy
3-12-2020 saa 12:38' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1285 | Ibitekerezo

Umuhanzi Bizimana Aboubakar Karume [Sat B], uri mu bagezweho mu gihugu cy’u Burundi yashyize hanze umuzingo muto [EP, Extended Play] uriho indirimbo icyenda zirimo iyo yakoranye na Meddy.

Uyu muzingo wa Sat B yise ‘Romantic Sound’ yawushyize ku mbuga zicuruza umuziki nka YouTube, Spotify n’ahandi kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Ukuboza 2020.

Uretse Meddy ugaragara mu ndirimbo ‘Beautiful’ harimo na Herbert Skillz bakoranye iyitwa ‘Baby Girl’, iyi yo yari iherutse gusohoka ikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho mu gihe izindi zose zasohotse ari amajwi [audio] gusa.

Izindi ndirimbo ziri kuri uyu muzingo harimo iyitwa ‘Waiting, Cousin, Talk to me, Miss You, Sidibe, Niko bien ndetse na Ce Soir nayo yakoranye na Herbert Skillz.

Sat B avuga yahisemo gukorana n’abahanzi babiri kuri iyi EP ye kubera ko ateganya gukorana n’abandi benshi biganjemo abo ku mugabane wa Afurika muri album ye izasohoka muri 2021.

Kanda hano ugure ’Romantic Sound’

Mu kiganiro na UKWEZI yavuze ko , yayikoze agamije gukomeza kwagura umuziki we no guteza imbere umuziki wo mu gihugu cye n’Akarere muri rusange ari naho ahera asaba abakunzi bawo kumushyigikira.

Yagize ati “Abakunzi b’umuziki nababwira gukomeza kutuba hafi kugira ngo dukomeze duteze imbere umuziki wo mu Karere kacu by’umwihariko u Burundi n’u Rwanda dusa nk’abakiri inyuma.”

Abatunganyije indirimbo ziri kuri uyu muzingo ‘Romantic Sound’ wa Sat B harimo Herberskillz wo mu gihugu cy’u Bugande, Yogo Beats wo muri Tanzania ndetse na Amiri Pro, Dj Korona na Gigga Beat b’I Burundi.

Kanda hano wumve indirimbo zose ziri kuri EP ya Sat B

Indirimbo ya Sat B na Meddy

Indirimbo ya Sat B na Herberskillz


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA