AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Senderi na bagenzi be bagiye kugeza mu nkiko ibigo 58 byakoresheje indirimbo zabo ‘bujura’

Senderi na bagenzi be bagiye kugeza mu nkiko ibigo 58 byakoresheje indirimbo zabo ‘bujura’
16-04-2019 saa 17:00' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4594 | Ibitekerezo

Itsinda ry’ abahanzi nyarwanda bane bafashe umwanzuro wo kubuza abantu n’ ibigo byigenga n’ ibya Leta gukoresha indirimbo zabo mu buryo bubyara inyungu nta masezererano bafitanye rimaze gukusanya ibimenyetso ku bigo 58 byakoresheje indirimbo zabo mu buryo ryita ‘bujura’.

Iryo tsinda rigizwe na Eric Senderi International Hit, Munyanshoza Dieudonne (Mibilizi) wamenyekanye cyane mu ndirimbo z’ icyunamo no mu ndirimbo z’ urukundo, Tuyisenge Intore na Sergeant Robert wamenyekanye cyane mu ndirimbo Impanda.

Aba bahanzi uko ari bane icyo bahuriye ni uko bagiye baririmba indirimbo zivuga kuri gahunda za Leta.

Mu kwezi kwa 10 umwaka ushize wa 2018 nibwo aba bahanzi bamurikiye itangazamakuru ibiciro umuntu cyangwa ikigo bifuza gukoresha indirimbo zabo bagomba kwishyura kugira bahabwe uburenganzira bwo kuzikoresha.

Eric Senderi kuri uyu wa 16 Mata 2019, yabwiye UKWEZI ko babanje gukusanya ibimenyetso by’ ibigo bicuraga indirimbo zabo mu buryo bunyuranyije n’ amategeko yongeraho ko hagiye gukurikiraho kugeza ibyo bigo mu butabera.

Yagize ati “Tumaze kubona ibigo 58 byarenze ku mategeko. Ni ibigo bya Leta n’ ibyigenga 58, abacuruza indirimbo ku muhanda bo ntibarimo kuko bariya tubashatse twarara tubagwije”

Senderi yakomeje avuga ko bitarenze amezi abiri ibyo bigo 58 bazaba bamaze kubirega mu nkiko hagakurikizwa icyo amategeko ateganya. Yirinze kuvuga amazina y’ ibyo bigo gusa avuga ko birimo ibya Leta n’ ibyigenga.

Yagize ati “Ubu twari muri gahunda yo kwibuka, (mu gihe cyo kubigeza mu butabera) tuzabibamenyesha nk’ uko twabibamenyesheje mbere… amezi abiri ni kera”

Munyanshoza Dieu Donné aherutse kubwira umunyamakuru ko kumva indirimbo zabo bitabujijwe, amaradiyo n’ amateleviziyo byemerewe kuzicuranga, umuntu yemerewe kuzicuraga ari iwe mu rugo cyangwa agenda mu nzira ariko ntawemerewe kuzicuraga mu kiraka kimwishyura adafitanye amasezerano n’ aba bahanzi.

Sergeant Rober, Munyanshoza, Senderi, Intore Tuyisenge

Ibiciro byashyizweho n’ aba bahanzi biteye ku buryo bukurikira : Mu Kagali, Umurenge n’Akarere ku munsi umwe ni 50,000Rwf na 1,000,000Rwf ku mwaka ; mu ntara, umujyi wa Kigali,Ibigo bya Leta, Abikorera, Minisiteri na Diaspora ni 200,000Rwf ku munsi na 2,000,000Rwf ku mwaka naho ku ba DJs bo ku mihanda mu ma studio nokuri bamwe bashyira ibihangano kuri CDs/DVDs na Flash Disk bazajya batanga 50Rwf ku munsi na 15,000Rwf ku mwaka.

Senderi yatubwiye ko kugeza magingo aya nta muntu cyangwa ikigo urabegera ngo akoreshe indirimbo zabo yabiherewe uburenganzira.

Munyanshoza avuga ko ibigo byaba ibya Leta n’ ibigenga igihe bitanga ibiraka ku bacuranzi bo mu birori(events) bigomba kubanza kumenya niba uwo muntu indirimbo azacuranya afitanye amasezerano na ba nyirazo.

Yagize ati “Abazajya batanga ibiraka by’ amasonorizasiyo bage babanza babaze bati ‘Ese indirimbo tuzakenera, uwo duhaye ikiraka afite uburenganzira bwa ba nyirazo ? Dushobora kutarega umuntu wa sonorizasiyo tukarega kampani cyangwa ikigo cyamuhaye isoko kuko igikorwa cyagaragayemo ubujura cyari cyateguye n’ iyo kampani cyangwa icyo kigo.”

Munyanshoza avuga ko gukurikirana ibyo bigo ari ibintu byoroshye kuko amategeko arengera abahanzi ahari, kandi itsinda ryabo rikaba rifite ibimenyetso bigaragaza ko ibyo bigo bagiye kurega byakoresheje izo ndirimbo.

Aba bahanzi uko ari bane bavuga ko barengerwa n’ Itegeko ryo kuwa 13/08/2018 nomero 50/2018 ku ngingo yaryo ya 216 mu gace karyo ka Gatanu n’ingingo ya 263 ryatangajwe mu Igazeti ya Leta, Nomero 39 yo kuwa 24/09/2018, rigenga umutungo bwite mu by’ubwenge.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA