AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Shaddyboo yogeje imodoka yambaye impenure [AMAFOTO]

Shaddyboo yogeje imodoka yambaye impenure [AMAFOTO]
9-03-2019 saa 21:05' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 12214 | Ibitekerezo

Umunyamideli Mbabazi Shadia, abenshi bazi nka Shaddyboo, uyu munsi tariki 9 Werurwe 2019 yafatanyije n’ ibindi byamamare nyarwanda boza imodoka mu rwego rwo gushakira D’ amour ubufasha.

D’Amour Selemani, ni umukinnyi wa filime wagaragaye mu zirimo ‘Nkuba,’ ‘Urugamba’, ‘Nta heza h’Isi’, ‘Ruganzu’ ‘Ndi Umukiristo’ n’izindi, akamamara nka Papa Shaffy. Amaze igihe ababaye kubera uburwayi bw’impyiko bumurembeje.

Shaddyboo yogeje imodoka zirenga 5, arazikuba n’ ikiroso mu mapine, yoza ibirahure byazo n’ icyogesho, anazitera amazi.

Itangazamakuru ryitabiriye ku bwinshi iki gikorwa cyateguwe na Shaddyboo. Uyu mugore wamamaye ku mbuga nkoranyambaga yatunguranye ubwo yageraga mu kinamba yambaye ikanzu ngufi nk’ ugiye mu birori dore ko azwi cyane nk’ umunyabirori.

Shaddyboo yabwiye abanyamakuru ko iki gikorwa yakoze kigamije ibintu bibiri by’ ingenzi aribyo gukusanya inkunga no kumenyekanisha uburwayi bwa D’amour.

Ati “ Namufasha ku bwanjye ariko nari nkeneye ubufasha bwa bagenzi banjye. D’Amour ntabwo nari nsanzwe muzi, muzi nk’umukinnyi wa filime”

D’Amour Selemani uri gutabarizwa yafashwe muri Nyakanga 2018, impyiko ze zose zarangiritse burundu, baramubaze bamushyiramo icyuma kimufasha kuyungurura amaraso hakoreshejwe uburyo bwo hanze y’umubiri, ibizwi nka Dialyse.

Abakinnyi ba filime bafatanyije na MTN bashyizeho uburyo bwo gukusanya inkunga yo gufasha D’Amour haherewe ku mafaranga 100 kuzamura. Ukoresheje telefone ngendanwa ukanda *182*8*1*200400# ubundi ugakurikiza amabwiriza.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA