AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Skizzy yambitse impeta umukunzi we bamaze umwaka bakundana

Skizzy yambitse impeta umukunzi we bamaze umwaka bakundana
15-03-2021 saa 07:57' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2327 | Ibitekerezo

Rurangwa Gaston wamamaye nka Skizzy muri muzika nyarwanda, yambitse impeta umukunzi we Clémence Nkundabose bamaze umwaka bakundana, amusaba kumubera umugore, undi na we abyemera adaciye ku ruhande.

Skizzy utazibagirana muri KGB, avuga ko we n’umukunzi we biyemeje gufatanya urugendo rwo kubana nk’umugore n’umugabo bityo bagasezerera ubugaragu.

Ubwo Skizzy yatunguraga umukunzi we amusaba kwemera kuzamubera umufasha kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Werurwe, Clémence yabimwemereye atanyuze ku ruhande.

Rurangwa Gaston Skizzy nyuma yo kwambika impeta uwo yihebeye, yatangaje ko akomeje imyiteguro y’ubukwe gusa avuga ko amatariki atayatangaza kuko atizeye neza iby’icyorezo cya Covid-19.

Skizzy yamamaye cyane muri KGB-Kigali Boyz ryari rigizwe na Nyakwigendera Hirwa Henry (RIP) na MYP usigaye utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu Gihe cya KGB bakoze indirimbo nyinshi banegukana ibihembo bitandukanye birimo ibyatangirwaga mu Rwanda no hanze y’uRwanda.

Skizzy kandi yibukwa cyane mu irushanwa ryo gushakisha impano ryitwaga ‘Talent Dection’ ryanyuzemo benshi mu bahanzi bakomeye mu Rwanda.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA