AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Sunday Justin yavuze ko nawe atigeze amenya ko Miss Mwiseneza agiye kwambikwa impeta

Sunday Justin yavuze ko nawe atigeze amenya ko Miss Mwiseneza agiye kwambikwa impeta
23-08-2020 saa 12:42' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 6579 | Ibitekerezo

Nzitatira Sunday Justin uherutse gusezerana mu mategeko n’umugore we Dr Hollie Nyseth Nzitatira, yavuze ko nawe ari mu babonye ku mbuga nkoranyambaga ibyo kwambikwa impeta kwa Miss Mwiseneza Josiane yahoze abereye umujyanama.

Miss Mwiseneza ufite ikamba rya Miss Popurality mu 2019, yambitswe impeta n’umusore witwa Tuyishime Christian mu birori byabaye ku wa 15 Kanama 2020, umunsi uyu mukobwa yari yizihijeho ibirori by’isabukuru ye.

Sunday Justin washinze inzu y’imideli ya ‘Kitenge Fashion’ ikora imyambaro y’umwihariko yanateye inkunga Miss Rwanda 2019, ari nayo yaje kuba umujyanama ndetse inareberera ibikorwa bya Miss Mwiseneza.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI hifashishijwe ikoranabuhanga [cyane ko kuri ubu ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika], yavuze ko ibijyanye n’uko Miss Mwiseneza yagombaga kwambikwa impeta nawe atari abizi yabibonye ku mbuga nkoranyambaga ariko yabyishimiye cyane.

Yagize ati “Byaranshimishije kuko zaje ari inkuru zihuriranye, njyewe namwifurije isabukuru nziza bisanzwe ariko nanjye nari navuye kwa muganga, nari maze iminsi nkoze ubukwe ndetse ntabwo nari ndi ku mbuga nkoranyambaga.”

“Nanahinduye telefone ntabwo twari tumaze iminsi tuvugana cyane. Naje ku mbuga nkoranyambaga nsanganirwa n’uko bamusabye urukundo numva ni ibintu binejeje cyakoze mpita mvugana nawe mwifuriza ishya n’ihirwe.”

Avuga ko kuri ubu akomeje kumusengera ndetse no kuba yiteguye kumushyigikira mu myiteguro y’ubukwe.

Ati “Sinjye uzarota ubukwe bugeze. Namubwiye ko Imana ninshoboza nzataha ubukwe bwe.”

Uretse ubukwe yakoranye na Dr Hollie Nysteh Nzitatira bahise bibaruka umwana wabo w’imfura cyane ko Sunday Justin asanzwe afite abandi bana babiri yabyaranye n’umugore we wa mbere w’umunyarwandakazi.

Reba hano ikiganiro na Sunday Justin


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA