AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Sunny B uba muri USA yafatanyije na Jay Polly bashimangira ubumwe bw’Abarundi n’Abanyarwanda

Sunny B uba muri USA yafatanyije na Jay Polly bashimangira ubumwe bw’Abarundi n’Abanyarwanda
17-05-2018 saa 20:49' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 1519 | Ibitekerezo

Umuhanzi nyarwanda Sunny B uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho akorera ibikorwa bye bya muzika, nyuma yo gukorana indirimbo na Jay Polly avuga ko igihe kigeze ngo yigaragarize abanyarwanda nabo bibatere kubona ko ari umwe mu bakwiye gushyigikirwa muri muzika nyarwanda.

Sunny B wakoranye indirimbo na Jay Polly bise "Ya ya Nta ribi" iri mu njyana ya Hip Hop, avuga ko gukorera muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi uyikorera abanyarwanda bari mu Rwanda no hirya no hino ku isi, bisaba imbaraga nyinshi ariko n’ubufatanye hagati y’abahanzi baba mu Rwanda ndetse n’abatunganya indirimbo bukaba ari ingenzi cyane.

Sunny B ashimangira ko amahirwe yo gukorana indirimbo na Jay Polly ndetse igakorwa na Trackslayer uri mu Rwanda, agiye kuyabyaza umusaruro akarushaho kwiyereka abanyarwanda n’abakunzi ba muzika by’umwihariko, dore ko muri uyu mwaka afite indi mishinga ahamya ko izanyura benshi.

UMVA INDIRIMBO YA SUNNY B NA JAY POLLY HANO :

By’umwihariko avuga ko gukorana na Jay Polly ari uburyo bwo gushimangira ubuvandimwe bw’abarundi n’abanyarwanda, dore ko we ababyeyi be bombi ari abarundi ariko bakaba baramubyariye mu Rwanda kimwe n’abandi bana bava inda imwe, bityo akumva ari umunyarwanda ariko unakomoka i Burundi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA