AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Sunny wavuze ko yibagiwe Ikinyarwanda bigateza impaka, ngo ajya akorera miliyoni 4.5 mu cyumweru

Sunny wavuze ko yibagiwe Ikinyarwanda bigateza impaka, ngo ajya akorera miliyoni 4.5 mu cyumweru
8-02-2019 saa 14:22' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 10853 | Ibitekerezo

Ingabire Sunny, umuhanzikazi akaba n’umunyamidelikazi ukunze kwibera mu gihugu cya Thailand ndetse no mu bindi bihugu bitandukanye, yavuzwe cyane mu minsi ishize ubwo yatangazaga ko amaze amezi abiri hanze bigatuma yaribagiwe Ikinyarwanda. Mu kiganiro twagiranye mu rurimi rw’Ikinyarwanda, yavuze ko ubu amaze kongera kukimenya ndetse anadutangariza byinshi ku kazi akora, ubuzima bwe, amafaranga yinjiza n’ibindi.

Sunny avuga ko akora akazi ko kumurika imideli kamwinjiriza amafaranga atubutse kuburyo hari igihe bamwishyura amadolari 5000 mu cyumweru, ni ukuvuga arenga miliyoni enye uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda. Asobanura ko uretse n’ayo yishyurwa, ibijyanye n’amahoteli araramo, amatike y’indege n’ibindi byose by’ibanze babimwishyurira.

Sunny twaganiriye ari muri Marasa Umubano Hotel yahoze yitwa Novotel Umubano, aho amaze igihe aba kuko ngo adakunda kuba yajya kubana n’abantu b’inshuti ze cyangwa abo mu miryango ahubwo agahitamo kwishyura hotel akayibamo kuzageza asubiye hanze, aho ngo agenda nabwo aba mu mahoteli yishyurwa n’abamukoresha mu kumurika imideli.

Sunny yavuze ko ibanga ryatumye atera imbere mu byo kumurika imideli amazemo imyaka 7, ari uko yemeye ibyo abamukoresha bamutegeka ari nabyo abwira abifuza kuba ibyamamare mu mideli nkawe. Yagize ati : "Ushaka kugera kure muri Modeling namushishikariza kubaha, agomba kumenya icyo abafotora bamubwira, uburyo agomba kwifotozamo, ikindi agomba kumenya ngo nibamubwira ngo turagufotora wambaye ikariso, agomba kubikora, ntabwo bakunda umuntu wigira ibintu... Ugomba kugenda witeguye, bagufotora wambaye ikariso, bagushaka wambaye ibirebire, ugomba kwambara ibintu byose"

Ibi byose bituma abasha kwinjiza amafaranga menshi kuburyo ishati ya macye yambara ari iy’amadolari nka 200, ni ukuvuga arenga 175.000 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda, akagira inkweto n’amakanzu yagiye agura kimwe kimwe ku madolari 2000, ni ukuvuga arenga miliyoni imwe n’ibihumbi 700 ku muguro umwe w’inkweto.

Muri iki kiganiro kandi Sunny yadutangarije byinshi birimo imishinga afite irimo indirimbo nshya yakoranye na Bruce Melodie, atubwira iby’umwana we uba muri Kenya anagaragaza ko atazi ibya se n’aho aherereye, anavuga ibijyanye na ruswa ishingiye ku gitsina mu bahanzikazi b’Abanyarwandakazi aho agaragaza ko we atandukanye cyane n’abandi bakobwa bakora muzika nyarwanda.

REBA VIDEOS Z’IKIGANIRO TWAGIRANYE NA SUNNY HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA