AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

The Ben uri muri Tanzania yaba yarasanzeyo umukunzi we

The Ben uri muri Tanzania yaba yarasanzeyo umukunzi we
26-11-2020 saa 14:06' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 2373 | Ibitekerezo

Umuhanzi Mugisha Benjamin [The Ben] ari kubarizwa muri Tanzania aho bikekwako yasanzeyo umukunzi we Uwicyeza Pamela nawe umaze iminsi ari kubarizwa muri icyo gihugu.

The Ben yatangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ugushyingo 2020, ko ari kubarizwa muri Tanzania.

Yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram buherekejwe n’amashusho amugaragaza abafana bari kumwakirana urugwiro.

View this post on Instagram

A post shared by THE BEN (@theben3)

Hari amakuru yizewe agera ku kinyamakuru UKWEZI avuga ko Miss Uwicyeza Pamela amaze iminsi ari kubarizwa muri Tanzania.

Ntabwo haramenyekana niba koko The Ben ariwe yasanzeyo gusa hari amakuru avuga ko aba bombi bagiye gutembera muri iki gihugu cyane ko The Ben yakunze kuvuga ko hari n’imishinga ya muzika afitanye n’abahanzi baho.

Inkuru z’urukundo rwa The Ben na Uwicyeza zakunze kuvugwa kuva mu ntangiro z’uyu mwaka ariko biza kuba akarusho mu gihe abanyarwanda bari bari muri gahunda ya Guma mu Rugo.

Hari n’amakuru yagiye avugwa ko aba bombi babana mu nzu imwe ariko yaba The Ben ndetse na Uwicyeza ntawe urabasha kwemeza ko bakundana.

N’ubwo ntan’umwe muri aba wemeza cyangwa ngo ahakane iby’urukundo rwabo ariko imbuga nkoranyambaga zabo zituma benshi bemeza ko bashobora kuba bakundana.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA