konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Tidjara n’umugabo baherutse gukorera ubukwe hanze bakomereje ibirori i Kigali - Amafoto & Video

Tidjara n’umugabo baherutse gukorera ubukwe hanze bakomereje ibirori i Kigali - Amafoto & Video
24-12-2018 saa 17:45' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 8822 | Ibitekerezo

Kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukuboza 2018, nibwo Tidjara Kabendera n’umugabo baherutse gukorera ubukwe muri Tanzania, bakoze ibirori byo kwishimana n’inshuti n’umuryango batabashije kwitabira ubukwe bwabo bwabereye hanze y’igihugu.

Ibi birori byabereye mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, Tidjara, umugabo we n’abana babiri babyaranye bakaba basangiye ibyishimo n’inshuti n’abavandimwe ziganjemo abahura kenshi na Tidjara mu kazi k’itangazamakuru, barimo abanyamakuru bagenzi be ndetse n’abandi b’ibyamamare nka Tom Close akunda kuvuga ko ari inshuti ye cyane.

Tidjara yafashe akanya yereka abitabiriye ibi birori umugabo we, anamuhamiriza imbere yabo ko amukunda bihebuje. Uyu mugabo wa Tidjara Kabendera niwe babyaranye abana babiri b’abahungu barimo uwiga muri Kaminuza n’ugiye gusoza amashuri yisumbuye, gusa kuko babyaranye bakiri bato ntibari barigeze babana.

Nyuma Tidjara Kabendera yaje gushaka n’undi mugabo ariko ntibyakunda ko bahuza ngo bagumane, maze nyuma yo kugisha inama abana be dore ko ari na bakuru, bamwemerera ko nta kibazo yakora ubukwe akabana na se w’aba bana.

Muri ibi birori, abafashe amagambo bose bagaragarije uyu muryango ko bawishimiye kandi bashima cyane urukundo n’ubumuntu biranga Tidjara Kabendera.

REBA VIDEO Y’IBI BIRORI HANO:

REBA AMAFOTO Y’UBUKWE BWABEREYE MURI TANZANIA HANO:


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...