AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Tom Close agiye gukorera igitaramo ku mbuga nkoranyambaga

Tom Close agiye gukorera igitaramo ku mbuga nkoranyambaga
20-04-2020 saa 10:53' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1151 | Ibitekerezo

Muyombo Thomas abenshi bazi nka Tom Close yatangaje ko mu minsi iri imbere azakora igitarambo cy’amateka abafana be bazakurikirana bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Tom Close ni n’umwe mu bahanzi batangiranye n’umuziki ugezweho muri za 2009.

Aganira na The New Times yagize ati “Mpugiye mu kwegeranye ibintu kugira ngo nzahe abakunzi banjye igitaramo kitazibagirana. Intego yanjye ni ugufasha abafana banjye kwidagadurira mu rugo muri iki gihe cy’ingamba za covid-19. Iki gitaramo kizabamo udushya twinshi”.

Uyu muhanzi w’umuganga yavuze ko iki gitaramo kizataba tariki 25 Mata 2020.

Biteganyijwe ko azaririmba indirimbo 15. Kizatambuka imbonankubone ku mbuga nkoranyambaga z’abantu batandukanye barimo umunyamakuru Luckman Nzeyimana, Kadudu Masengesho na MK1 TV kuri youtube.

Tom Close yatangaje ko ibyo kuba hari abantu bamufasha kuririmba muri iki gitaramo akiri kubyigaho.

Amabwiriza ya guverinoma y’u Rwanda ajyanye no kwirinda coronavirus harimo ko guhuriza abantu benshi ahantu hamwe bibujijwe. Ibi bivuze ko utubari,insengero n’ibitaramo bitemewe.

Tom Close azaba abaye umuhanzi wa gatatu w’umunyarwanda ukoreye igitaramo ku mbuga nkoranyamba nyuma ya Adrien Niyonshuti na Bruce Melody.

Bitewe n’icyorezo cya covid-19, ubukwe, n’ibitaramo byinshi birimo no kumurika ablum ya Igor Mabano byari biteganyijwe tariki 21 Werurwe 2020 byarasubitswe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA