AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

‘Tuba abasitari mu mufuka hari vide…bamwe bahungira mu cyaro’ Bamenya

‘Tuba abasitari mu mufuka hari vide…bamwe bahungira mu cyaro’ Bamenya
19-04-2019 saa 07:36' | By Ibi | Yasomwe n'abantu 6069 | Ibitekerezo

Benimana Ramadhan, umaze kwamamara nka Bamenya muri cinema nyarwanda kubera filime y’ uruhererekane akinamo muri iyi minsi yahishuye ko abasitari bo mu Rwanda babaho nabi kubera kwamamara nta mafaranga bafite ahishyura ko bituma bamwe bahungira mu cyaro.

Uyu musore akina ari umukozi wo mu rugo muri filime yitwa ’Bamenya’ akinamo yitwa ’Bamenya’, avuga ko nta mukinnyi wa filime mu Rwanda wamuhiga mu gukina role y’ umukozi wo mu rugo.

Umukinankuru agomba kuba afite ubushobozi bwo kwigana imyitwarire y’ abantu bavugwa mu nkuru. Niba ari umuntu usetswa n’ ubusa bashaka ushobora kubyigana ku buryo abantu badapfa gutahura ko ari ibyo ari kwigana.

Abakinnyi bafilime nka Niyitegeka Glatien (Seburikoko, Papa Sava, Kanyombya na Ngenzi, Rukanihene, na Samusure, Bamenya abagerenya na za bwana mu mukino w’ amakarita bivuze ko aribo ba mbere muri role bakina.

Benimana Ramadhan ukina ari Bamenya

Bamenya nawe yiyita bwana mu gukina role y’ umukozi wo mu rugo ariko ngo ingano ye ntimwemerera gukina ari boss.

Bamenya nubwo atangiye kwamamara cyane muri iyi minsi, afite izindi filime zitandukanye yakinnyemo. Gusa ngo nubwo amaze kwamamara ngo abasitari babaho nabi kubera ko bamenyekana nta mafaranga bafite.

Aganira na XLargeTV yagize ati “Reka nkubwize ukuri, buriya muri Amerika babikora neza cyane Hollywood iyo ubaye umusitari bagukorera inyenyeri bagahita bayizamura, indi igasigara hasi ukaba ubaye umusitari mu Isi no mu Ijuru.”

Akomeza agira ati “Twebwe amanyenyeri yacu arazamuka akazamuka mu mufuka hari vide. Ahantu hose ugiye bakakuvuga, bakakuvuga, bigatuma umuntu ushaka kuguha umushinga ngo mukorane atinya kuwuguha bitewe n’ ukuntu amazina yawe yazamutse, ariko directe amafaranga ntayo ari mu mufuka.”

Bamenya avuga ko kwamamara nta mafaranga bituma , umusitari akorera amafaranga ibihumbi 50 akagura inkweto y’ ibihumbi 40 akarya ibihumbi 10 ngo ejo azagaragare neza.

Bamenya ati ’turamamara ariko tugakomeza gukena

Yongeraho ati “Uzi kuba imvura iguye ugatinya kujya kugamana n’ abandi ugahita ugatega taxi voiture , kandi ayo utegesheje ariyo wari gukuramo ipura ?”

Ubu buzima ngo butuma bamwe bava mu mujyi bakajya kuba mu cyaro kuko ariho hajyanye n’ ubushobozi bwabo, bigatuma batongera kugaragara bakina filime.

Avuga ko icyarangiza iki kibazo ari uko sinema nyarwanda yabona abashoramari bashoramo amafaranga menshi. Ngo usanga umuntu azana miliyoni 10 ngo aje gushora muri filime izagaragaramo abakinnyi 10.

Ubu bukene mu basitari bo mu Rwanda, ntabwo ari Bamenya wenyine ubukomojeho kuko n’ abahanzi mu ndirimbo nyarwanda barimo Senderi International Hit na Sergeant Robert bavuga ko umuziki bawushoramo amafaranga ariko kuyakuramo bikagorana bigatuma.

Gusa ibi nti bibuza ko hari abasitari bo mu Rwanda bategura ibitaramo abantu bagakubita bakuzura mu gihe hari n’ ibitaramo bitegurwa bikitabirwa n’ abantu mbarwa.

Bamenya avuga ko uruganda rwa sinema mu Rwanda rwahombye, ngo hari abantu bagiye bashoramo amafaranga ntibayagaruze. Bamwe mu bakinnyi ba filime batunga agatoki filime zisobanuye ko arizo zatumye uruganda rwa sinema nyarwanda rudatera imbere ariko abasobanuzi ba filime barimo Junior da Premier na Kirabiranya bavuga ko ’gusobanura filime byatumye Abanyarwanda bamenya uko filime nziza iba imeze. Ibi babihurizaho na Gaga Daniel wakinnye ari Rwasibo, Lyangombe, na Ngenzi mu mafilime atandukanye. We avuga ko filime zisobanuye zahumuye amaso y’ Abanyarwanda

Icyo bivuze ni uko abashoramari bakwiye gushora imari mu ruganda rwa sinema nyarwanda hagakorwa filiime ziri ku rwego rwo hejuru kuko Abanyarwanda basigaye bazi kumenya filime ikoze neza.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA