AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

U Burundi bwahagaritse ibitaramo bya Israel Mbonyi…Politiki yaba ifitemo akaboko ?

U Burundi bwahagaritse ibitaramo bya Israel Mbonyi…Politiki yaba ifitemo akaboko ?
28-07-2021 saa 17:02' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1749 | Ibitekerezo

Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko Umunyarwanda Israel Mbonyi atemerewe gutaramira muri kiriya Gihugu kuko ibyerekeye ibitaramo bye bitazwi n’ubutegetsi.

Byatangajwe na Minisiteri y’Iterambere n’Umutekano mu Burundi yabitangaje mu itangazo yanyujije kuri Twitter, rivuga ko “Umuhanzi Israel Mbonyi utegerejwe mu Burundi ntabyemerewe. Kuko ntarabona uburenganzira bw’ababifitiye ububasha mu nshingano.’’

Byari biteganyijwe ko tariki ya 13 Kanama 2021 ari bwo Israel Mbonyi azatangira ibitaramo bye mu Burundi byari kuzabera ahitwa Lycée Scheppers de Nyakabiga.

Bucyeye bwaho tariki ya 14 Kanama 2021 Israel Mbonyi, yari kuzakora ikindi gitaramo nabwo cyari kuzabera hariya kuri Lycée Scheppers de Nyakabiga ariko bwo bikaba byari kuzaba bigenewe abifite

Bamwe mu basesengura ibya Politiki, bavuga ko iriya tariki 13 Kanama yari kuzatangiriraho ibitaramo bye, ari na bwo hibukwa Abanyamulenge biciwe mu Gatumba mu Burundi.

Bavuga ko ibi bishobora kuba biri mu byatumye biriya bitaramo biburizwamo ndetse no kuba umubano w’ibihugu byombi (Rwanda nu Burundi) utifashe neza nubwo mu minsi yashize hagaragaye ibisa nk’ubushake bwo kuwuzahura.

Benshi bakimenya iby’ibi bitaramo by’umunyarwanda ugiye gutaramira i Burundi, bongeye kuvuga ko ibi bishobora kuba ikimenyetso cy’imibanire myiza yifuzwa hagati y’ibi bihugu bifatwa nk’ibivandimwe.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA