AMAKURU

UKWEZI
pax

Ubuhanga budasanzwe bw’abavandimwe batatu bihebeye umuziki w’umwimerere

Ubuhanga budasanzwe bw’abavandimwe batatu bihebeye umuziki w’umwimerere
25-09-2020 saa 10:23' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2222 | Ibitekerezo

Isonga Family ni itsinda rigizwe n’abakobwa batatu bavukana bihebeye umuziki wa Gakondo. Aba bakobwa baririmba mu bukwe ndetse no mubindi birori bitandukanye, mu majwi yabo y’umwimerere bakoresha akenshi batanitabaje ibicurangisho. Intego zihambaye bihaye nizo zatumye biyita iri zina risobanura ko bifuza guhora ku isonga.

Mu kiganiro bagiranye na Umwimerere Live Music, umuyoboro wo ku rubuga rwa Youtube (Channel) ucishwaho ibikorwa by’umuziki w’umwimerere mu rwego rwo guteza imbere no kumurikira abanyarwanda impano zihariye mu muziki, aba bakobwa batangaje ko impano yabo bayikomora kuri se.

Urebye uburyo baririmba bajyanisha ukareba n’uko basa ndetse bakanagaragara nk’abari mu kigero kimwe, ushobora kwibeshya ko ari impanga ariko siko bimeze kuko umukuru ari uwitwa Sarah, agakurikirwa na Liliane naho Clarisse akaba umuto muri bo.

Aba bakobwa bagize Isonga Family, ni bamwe mu baririmbyi bagaragaza impano ishobora kuzaba urwibutso rw’abahanzikazi nyarwanda bakunzwe cyane nka Kamaliza, Cecile Kayirebwa, Florida n’abandi.

IREBERE VIDEO UKO BARIRIMBA HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA