AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Uburyohe bw’umuziki wa Frank n’umugore we Esther bihebeye kuririmbira Imana - VIDEO

Uburyohe bw’umuziki wa Frank n’umugore we Esther bihebeye kuririmbira Imana - VIDEO
26-09-2020 saa 10:53' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1256 | Ibitekerezo

Frank n’umugore we Esther batuye mu ntara y’Uburasirazuba, Akarere ka Kayonza, Umurenge wa Kabarondo. Uyu muryango wibera mu munyenga wo kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo, ukaba usengera mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi.

Mu kiganiro bagiranye na Umwimerere Live Music, umuyoboro wo ku rubuga rwa Youtube (Channel) ucishwaho ibikorwa by’umuziki w’umwimerere mu rwego rwo guteza imbere no kumurikira abanyarwanda impano zitandukanye mu muziki, bavuze ko bamenyaniye ku ishuri bagakundana kugeza bashinze urugo. Esther yavuze uburyo yishimira kandi agaterwa ishema no kuba yarabanye n’umugabo uhimbaza Imana kuko na we ubwe akunda kuririmbira Imana.

Babajijwe ku byiyumviro byabo baramutse babyaye umwana udakunda kuririmbira Imana bavuga ko uko biyumvamo kuzaba ababyeyi beza bahamya ko bitashoboka ko umwana wabo yatandukira.

REBA VIDEO Y’IKIGANIRO TWAGIRANYE N’UYU MURYANGO N’UKO BADUTARAMIYE :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA