AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ubushinjacyaha bwasubije Fireman mu rukiko ngo imyaka 3 yakatiwe ni micye ubu buramusabira 15

Ubushinjacyaha bwasubije Fireman mu rukiko ngo imyaka 3 yakatiwe ni micye ubu buramusabira 15
8-06-2021 saa 07:44' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2022 | Ibitekerezo

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare buburana n’Umuhanzi Uwimana Fransis uzwi nka Fireman, bwajuririye igihano cy’imyaka itatu cyahanishijwe uyu muhanzi, bugasaba ko cyongerwa agakatirwa imyaka 15.

Ni mu rubanza reregwamo abantu 11 barimo n’uyu muhanzi ndetse n’abasirikare batanu bose bakaba bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa abanyeshuri bagororerwaga Iwawa.

Uyu muhani w’injyana ya Hip Hop wigeze no kukanyuzaho, mu mpera z’umwaka ushize Urukiko rwa Gisirikare rwari rwamukatiye igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu y’ibihumbi magana atanu y’amafaranga y’u Rwanda (500 000frw).

Muri 11 bakurikiranywe n’urukiko rwa gisirikare, batatu ni bo bagizwe abere abandi umunani barimo na Fireman bahabwa kiriya gihano cyo gufungwa imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500.

Bitewe n’uko ibihano bahawe kimwe n’abagizwe abere bitanyuze Ubushinjacyaha bwa gisirikare, bwahise bujurira Urukiko rukuru rwa gisirikare.

Ubushinjacyaha buvuga ko butumva impamvu Urukiko rwa gisirikare rwirengagije ibimenyetso byatanzwe, hakagira abagirwa abere naho abandi bagahabwa ibihano birimo inyoroshyacyaha kandi batarigeze bacyemera cyangwa ngo hagaragazwe ibyashingiweho bahabwa ibihano bito.

Ubu bujurire bw’Ubushinjacyaha bwahuriranye n’ubwabaregwa barimo na Fireman bagaragarije Urukiko ko batanyuzwe n’imikirize y’urubanza, kuko bahanwe kandi ku bwabo bumva ari abere.

Fireman watangiye aregwa muri dosiye imwe na Cpl Murwanashyaka Modeste wigishaga Iwawa, bashinjwaga ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa.

Icyo gihe Ubushinjacyaha bwavugaga ko mu 2018, Fireman na Cpl Murwanashyaka bari Iwawa, ikigo kiri mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro.

Uyu muhanzi wari Umuyobozi ushinzwe Umutekano na Cpl Murwanashyaka wari umwarimu bashinjwa gukubita inkoni zo mu mbavu no kuvuna igufa ry’ukuguru kw’iburyo uwitwa Gisubizo Fabien.

Ngo bongeye kumukubita ahorwa kugenda nabi ku murongo, binamuviramo kuvunika no kugira ububabare akigendana.

Imbere y’Urukiko rukuru rwa gisirikare Fireman yari akurikiranyweho ko mu 2019 yakubise Nkurikiyumukiza Vedaste akamuvuna ukuboko.

Mu rubanza rw’Ubujurire rwabaye kuri uyu wa Mbere tariki 07 Kamena 2021, Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwavuze ko igihano cyahawe bariya bantu ari gito ugereranyije n’icyaha bahamijwe kandi ko abaregwa batigeze bemera icyaha ngo banicuze ku buryo byaba impamvu nyoroshyacyaha.

Nyuma yo kugaragaza ingingo z’uburemere bwa kiriya cyaha, Ubushinjacyaha bwasabiye Fireman na bagenzi be 10 gufungwa imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 5 Frw.

Fireman we asaba kugirwa umwere

Nubwo ubushinjacyaha busabira aba bantu kongererwa igihano, Fireman na we watanze ubujurire bwe, we asaba kugirwa umwere.

Uyu muhanzi wunganirwa a Me Bayisabe Irene, yagaragarije Urukiko ko arengana ndetse ibyo aregwa ari ibyaha atigeze akora.

Fireman wagendeye ku byatangajwe n’uwitwa Nkurikiyumukiza urega bariya bantu kumukubita, yavuze ko mu nyandiko mvugo z’uriya wari umunyeshuri Iwawa hagaragaramo kwivuguruza gukabije ku buryo ibyo yavuze bitagahawe ishingiro.

Uyu muhanzi ndetse n’umwunganizi we, bavuze kandi ko kiriya cyaha ashinjwa yamaze amezi icyenda (9) atarakiregerwa aho ari ho hose haba mu buyobozi bw’Ikigo ngororamuco cya Iwawa cyangwa ahandi.

Yagize ati “Umuntu avuga ko namukubise tariki 20 Gashyantare 2019, baza kumfata tariki 19 Ugushyingo 2019 nyuma y’amezi abiri njye naravuye Iwawa. None se nari igiki ku buryo nakubita umuntu nkamuvuna ukuboko njye simpanwe ? Nanjye nari umugororwa erega.”

Uyu muhanzi avuga ko igihe bavuga ko yakubitiye uyu mugororwa hari abandi bayobozi bari bahari, bityo akavuga ko atiyumvisha ukuntu yavunnye umuntu ukuboko bikarangirira aho we ntabiryozwe kandi yari umugororwa nk’abandi.

Umucamanza wumvise impande zombi yahise apfundikira urubanza, atangaza ko imyanzuro izasomwa tariki 03 Nyakanga 2021.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA