konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Uganda : Polisi yaburijemo igitaramo cya Bobi Wine-Amafoto

Uganda : Polisi yaburijemo  igitaramo cya Bobi Wine-Amafoto
26-12-2018 saa 18:12' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 1020 | Ibitekerezo 1

Polisi ya Uganda yaburijemo igitaramo cya Robert Kyagulanyi, uzwi ku izina rya Bobi Wine cyari kuba kuri uyu wa 26 Ukuboza, yirukana abantu bose bari bamaze kugera aho cyari bubere kuri Busabala Beach.

Ibi bibaye nyuma y’umunsi umwe Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Emilian Kayima abwiye ikinyamakuru kitwa The Daily Monitor, ko hazakorwa ibishoboka byose iki gitaramo ntikibe.

Kayima yagize ati “ Tuzaba turi kuri Busabala beach tukumire kiriya gitaramo mu buryo bushoboka. Ntabwo tuzaha agahenge abazakitabira kuko kiriya gitaramo kitateguwe mu buryo bunoze. Hari byinshi bitatunganyijwe .”

Kuri uyu wa Gatatu wari uteganyijeho iki gitaramo, Polisi ya Uganda yazindukiye mu mihanda yose yerekeza ahari bubere iki gitaramo yitwaje intwaro zikomeye ndetse n’imodoka nyinshi za gisirikare bisa n’aho biteguye intambara.

Abagerageje kugera kuri Busabala beach polisi yabamishagamo ibyuka biryana mu maso ndetse n’amazi bagahita bakwira imishwaro.

Nyuma yo kubona ko igitaramo cye cyamaze kuburizwamo, Robert Kyagulanyi yanditse ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwamagana ubutegetsi bwa Museveni ,agaragaza ko bugerageza gukora ibishoboka byose ngo bubangamire umudendezo we.

Yagize ati “ Mugaragaza abo muribo mubinyujije mu byo mukora. Mutekerezza ko murimo kumpiga mubangamira inyungu zanjye, gusa mumenye ko ibyo muri gukora byose Isi ibireba.”

Polisi yatatanyije abantu bose bari bamaze kugera ahari bubere igitaramo

Polisi yari yazanye imodoka n’intwaro bikaze


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
bebe Kuya 27-12-2018

Nonese niba atujuje ibisabwa yagiraga NGO bigende gute!?

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...