AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ugusobanya imvugo n’urujijo ku itangazo ryasohowe na Ladies Empire ya Oda Paccy

Ugusobanya imvugo n’urujijo ku itangazo ryasohowe na Ladies Empire ya Oda Paccy
15-11-2020 saa 11:17' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1582 | Ibitekerezo

Ubuyobozi bwa Ladies Empire ifasha abahanzi mu buryo butandukanye bwamaganye amakuru avuga ko yagurishijwe, bushimangira ko iyagurishijwe ari inzu itunganya umuziki mu buryo bw’amajwi [studio] gusa.

Kuva mu ntangiro z’iki cyumweru turi gusoza hadutse inkuru zivuga umwuka utari mwiza uri imbere muri iyi Ladies Empire yashinzwe n’umuhanzikazi Oda Paccy.

Oda Paccy yabanje gushinga Empire Records mu 2019, nyuma y’umwaka umwe [ubwo ni mu 2020] yaje kubona abafatanyabikorwa mu buryo bw’ubushobozi bahita bamufasha kuyivugurura ndetse ihabwa izina rishya rya Ladies Empire Records.

Ku wa 14 Kanama 2020, nibwo Oda Paccy yatangaje byeruye ko yagurishije Ladies Empire Records [iyi ni studio] abayiguze bahita bayihindurira izina yitwa Classic Empire Records.

Itangazo ryashyizwe hanze na Ladies Empire kuri iki Cyumweru rivuga ko itigeze igurishwa ahubwo hagurishijwe studio n’ubwo ariyo abahanzi bifashishaga bakora umuziki.

Rivuga ko “Ladies Empire itagurishijwe ahubwo hagurishijwe studio itunganya indirimbo z’amajwi yitwaga Empire Records, ikaba yari imwe mu bikorwa bya Ladies Empire ndetse ibyo bikaba bitatuma Ladies Empire idakomeza imirimo yayo.”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko abakozi n’abahanzi basinyanye amasezerano na Ladies Empire atari Empire Records bityo amasezerano y’imikoranire ku mpande zombi agihari kandi ataraseswa.

Kugeza ubu abo ku ruhande rwa Ladies Empire ntabwo barabasha kuboneka haba ku mirongo ya telefone zabo [Oda Paccy ndetse n’ushinzwe ibikorwa bye n’ibya Ladies Empire, Umutoni Nadia].

Mubyo bashinjwa harimo kuba abahanzi n’abakozi ba Ladies Empire barababuriye irengero cyane ko aho bakoreraga bimutse ndetse n’ugerageje kubahamagara bakaba batamwitaba ndetse unabandikiye ntibamusubize.

Urugero rwa hafi n’umuhanzikazi Eva uherutse kugaragaza ibiganiro yagiranye na Umutoni Nadia kuri WhatsApp aho yamusabaga kumubwira aho yamusanga ngo basese amasezerano ariko undi akamubwira ko ‘agomba kujya yubaha abo ayandikira’. Kuva ubwo ntabwo yongeye gusubiza ubutumwa bwe.

Ibibazo biri muri Ladies Empire bivugwa ko bishingiye ku mufatanyabikorwa wabajyanye mu nkiko akabatsinda bagahita bamburwa ibikoresho byatunganyaga umuziki mu buryo bw’amajwi n’amashusho ndetse ngo bahise bacibwa indishyi ya miliyoni 32Frw.

Gusa amakuru avuga ko hategerejwe isomwa ry’urubanza rw’ubujurire aho rwari ruteganyijwe mu minsi ishize gusa ngo Oda Paccy yari arwaye bityo basaba ko rwasubikwa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA