AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ukuri ku mafoto akomeje kurikoroza ya Bruce Melodie yakoze ubukwe

Ukuri ku mafoto akomeje kurikoroza ya Bruce Melodie yakoze ubukwe
11-11-2021 saa 13:59' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3405 | Ibitekerezo

Ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye mu Rwanda ubu ntakindi kigezweho atari amafoto agaragaza umuhanzi Bruce Melodie yakoze ubukwe ari gusezerana gusa ukuri kw’aya mafoto kwamenyekanye.

Benshi mu bari gushyira ku mbuga nkoranyambaga aya mafoto, baribaza niba Bruce Melodie yaba yasezeranye n’umugore we banafitanye abana cyangwa yaba ari azagaragara mu mashusho y’indirimbo ye.

Mu minsi yashize hari hagiye hanze amafoto y’umusore witwa Rocky usobanura Film amugaragaza ari gusezerana n’umukobwa ndetse bamwe bemeza bashize amanga ko uriya musore yakoze ubukwe bwa nyabwo.

Gusa nyuma byaje kumenyekana ko yari amafoto yo mu mashusho y’indirimbo y’umuhanzi uzwi nka Papa Cyangwe yakoranye na Social Mula ubu yanamaze kujya hanze.

Aya mafoto ya Bruce Melodie na yo ntagushidikanya ni agaragara mu mashusho y’indirimbo nshya y’uyu muhanzi igiye kujya hanze.

Aya mafoto agaragaza Bruce Melodie yambaye isuti y’urwererane ndetse n’umugenzi we mu gihe uri kubasezeranya ari Umuhanzi Ziggy 55 na we wakanyujijeho

Amakuru yizewe avuga ko indirimbo izagaragaramo ariya mashusho, ari iy’urukundo ifite aho ihuriye n’ubukwe mu gihe uyu muhanzi yari aherutse gushyira hanze indirimbo yise Sawa sawa yakoraye n’umuraperi w’ikirangirire muri Tanzania uzwi nka Khaligraph Jones.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA