AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umugore wa MICHAEL Jackson yahishuye ko batigeze batera akabariro

Umugore wa MICHAEL Jackson yahishuye ko batigeze batera akabariro
14-03-2019 saa 21:00' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6040 | Ibitekerezo

Umugore wa kabiri wa nyakwigendera MICHAEL Jackson yatangaje ko atigeze aryamana n’ umugabo we wari icyamamare mu njyana ya Pop nubwo babyaranye abana babiri.

Debbie Rowe washyingiranywe na Jackson muri 1996 kugeza 1999 ahamya ko atigeze aryamana nawe ahubwo yari nk’ igikoresho cye cyo kubyara. Yabwiye itangazamakuru ko abana babiri babyaranye hakoreshejwe uburyo bw’ ikoranabuhanga bw’ ihuzantanga gusa avuga ko intanga ngore zakoreshejwe ari ize.

Umwana wabo Prince Michael Jnr yibajijweho cyane kubera umusatsi we no kuba yari afite amaso y’ ubururu.

Rowe yavuze ko yagiye mu ivuriro bakamuteramo intanga agatwita ati "Nagiye mu ivuriro batera intanga mu buryo bwa kiganga. Babikoze nk’ uko nabikorera ifarashi yanjye ariko byari byo byifuzo bye”

Rowe, wahoze ari umuganga avuga ko yamenyanye na Michael Jacson ubwo yakoranaga n’ umuganga w’ inzobere mu kuvura indwara z’ uruhu , Dr Arnold Klein.

Icyo gihe hari mu 1996 arinawo mwaka Jackson yatandukanyemo n’ umugore we wambere Lisa Maria Elvis.

Rowe ati : “Michael yahawe gatanya nta mwana kandi yashakaga abana. Ninjye wamubwiye ngo nzakubyarira, kugira ngo yishime”

Nyuma y’ amezi atatu atandukanye na Presley wari ufite imyaka 38 nibwo Michael yashyingiranywe na Debbie wari ufite imyaka 37 mu birori by’ akataraboneka byabereye Sydney muri Australia.

Ifoto y’ ubukwe

Ubu bukwe bwabereye mu gace ka Sheraton muri Park Hotel tariki 13, Ugushyingo 1996 bwitabiriwe n’ abantu mbarwa.

Uyu muhanzi witabye Imana muri 2009, indirimbo ze mu minsi ishize zahagaritswe mu bihugu bitandukanye kubera filime mbarankuru ‘Leaving Neverland’ igaragaza uko yasambanyaga abana b’ abahungu.

Michael Jachson akiriho yahoraga ahakana ibirego by’ uko akunda gusambanya n’ abana bato.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA