AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umugore wa Safi Madiba yavuze ku mubano we na Parfine bivugwa ko yamutwaye umugabo

Umugore wa Safi Madiba yavuze ku mubano we na Parfine bivugwa ko yamutwaye umugabo
10-11-2020 saa 17:05' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1867 | Ibitekerezo

Judithe Niyonizera umaze igihe ari mu Rwanda mu bikorwa byo gukina filime, yatangaje ko atavuga ko ari inshuti ya Parfine Umutesi byavuzwe ko yabaye intandaro yo gutandukana kwe na Safi Madiba, ariko kandi ngo si abanzi bo guterana amacupa n’amabuye.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, kuri uyu wa Mbere tariki 09 Ugushyingo 2020, cyamurikiwemo filime ‘Za Nduru’, Judithe Niyonizera yatangaje ko ibyavuzwe ko Parfine ari we wabaye intandaro yo gutandukana na Safi Madiba, atari ukuri, kandi ko bitazambije umubano wabo.

Abanyamakuru babajije uyu mugore niba gukina film yarabitewe n’ugutandukana na Safi Madiba nyuma y’uko bivuzwe ko yasubiranye na Parfine.

Yavuze ko umubano we n’uyu mugore w’umunyamafaranga, atavuga ko uhagaze neza gusa nanone batari abanzi.

Ati “Oya ! Ntabwo ari byo. Nta hantu bihuriye n’iyi filime (Za Nduru). Nabwo ari byo rwose, ntabwo namurakariye. No mu buzima busanzwe nta muntu njya ndakarira. Ntabwo turi inshuti, ariko na n’ubwo turi n’abanzi.”

Muri iki kiganiro Judithe yirinze kuvuga byinshi ku rugo rwe na Safi Madiba, avuga ko yiteguye kuzabivugaho mu gihe kiri imbere.

Uyu mugore ntiyerura neza niba yaramaze gutandukana na Safi Madiba, gusa avuga ko ‘ndacyambaye impeta.’


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA