Umuhanzi Sam Muvunyi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yashyize hanze indirimbo nshya iri mu ndimi ebyiri mu rwego rwo kwambutsa imipaka ibihangano bye.
Sam Muvunyi ni umuhanzi umaze igihe kitari gito kuko yashyize hanze indirimbo ya mbere muri 2013 bivuze ko amaze imyaka 7 akora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Muri iyo myaka yose amaze gushyira hanze indirimbo 16 zirimo TUNAKUSIFU ariyo nshya.
Iyi ndirimbo iri mu rurimi rw’igiswahili n’Ikinyarwanda ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo gushima Imana kubw’Imbabazi n’ununtu itugirira yewe n’iyo twaba turi mu bihe bigoye birakwiye ko dushima Imana.
Aganira na Ukwezi.com yatubwiye ko yifuza ko ubutumwa atanga bwagera kuri benshi ndetse harimo n’abakoresha ururimi rw’igiswahili. Yadutangarije kandi ko afite gahunda yo kwamamaza ubutumwa bwiza mu buryo butagira umupaka. Arinayo mpamvu yaririmbye no mu rurimi rw’igiswahili.
Dusoza yatanze ubutumwa ku banyarwanda by’umwihariko abakristo ko bagomba gukomeza gukurikiza amabwiriza yose y’ubwirinzi ku cyorezo cya Covid 19 kugira ngo dukomeze kuba umusemburo w’impnduka nziza nk’ abakristo.
Reba indirimbo TUNAKUSIFU ya Sam Muvunyi hano :