AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umuhanzi yatawe muri yombi kubera video akubitira inshyi umukunzi we hafi y’ uburiri

Umuhanzi yatawe muri yombi kubera video akubitira inshyi umukunzi we hafi y’ uburiri
5-03-2019 saa 20:22' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3913 | Ibitekerezo

Umuhanzi wo muri Afurika y’ Epfo yatawe muri yombi nyuma ya videwo yashyizwe n’ umukunzi we ku mbuga nkoranyambaga nawe w’ umuhanzikazi amukubitwa inshyi.

Iyo videwo yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga igaragaza umuhanzikazi Babes Wodumo avugana nabi n’ umukunzi we Mandla ‘Mampintsha’ Maphumulo maze undi agahita amucapa inshyi , asubyamo, yongera asubyamo.

Uyu muhanzikazi w’ imyaka 24 wamamaye mu njyana ya Gqom yavuze ko yavuze ko yahahamuwe n’ inshyi yakubiswe bituma atanga ikirego kuri polisi.

Polisi y’ Afurika y’ Epfo yatangaje ko yataye muri yombi uyu muhanzi Mandla ndetse ko azagezwa imbere y’ ubutabera bidatinze.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter yagize iti “Ukekwa mu kirego cya Babes Wodumo yatawe . Aka kanya ari muri kasho, bidatinze azagezwa imbere y’ ubutabera”

Inzego zitandukanye zirimo guverinoma ya Afurika y’ Epfo by’ umwihariko Minisitiri w’ umuco, amashyaka nka EFF rya Jilius Malema, ishyaka riri ku butegetsi ANC zahagurutse zisaba ko uyu muhanzi wakubise umukunzi abiryozwa.

Bengekile Simelane, uzwi ku rubyiniro nka Babes Wodumo abinyujije kuri Twitter yashyimiye abamwoherereje ubutumwa bamushyigikira avuga ko agifite amaramutima atuma adashobora kuvugisha itangazamakuru cyokora avuga ko aza gushyira ku mbuga nkoranyambaga itangazo avuga ibyamubayeho.

Uwakubise

uwakubiswe

Basaga n’ abawubanye

Imwe mu ndirimbo za Babes Wodumo


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA