AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Mwarimu akurikiranyweho gusambanya abanyeshuri 6 abyita gukina filime

Mwarimu akurikiranyweho gusambanya abanyeshuri 6 abyita gukina filime
30-07-2019 saa 10:25' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5224 | Ibitekerezo

Umugabo witwa Chris Obi wakinnye muri filime yitwa ‘Star Trek’ ari inyamaswamuntu yahawe izina rya ‘Klingon’ akurikiranyweho kuba yarasambanyije abanyeshuri 6 ubwo yari akiri mwarimu wa ‘drama’ mu Bwongereza.

Obi w’ imyaka 51 arashinjwa n’ abagore 6 ko yabasambanyaga mu myanya wo gushyira mu bikorwa amasomo yabaga yabigishije ku gukina filime.

Ntakiri mwarimu wa drama asigaye abarizwa muri Hollywood, yatawe muri yombi ubwo yari mu ndege avuye Los Angles.

Obi amazina ye nyakuri yitwa Christopher Ogugua. Nyuma yo guhatwa ibibazo n’ inzego z’ ubutabera yarekuwe atanze ingwate mu gihe iperereza rikomeje gusa we ahakana ibyo aregwa byo kuba yarafashe ku ngufu abanyeshuri yigishaga agakubita abandi 5 akavuga ko nta kibi yigeze akora.

Ibi byaha ashinjwa ngo yaba yarabikoze muri 2012 ubwo yari umwarimu wa drama ku ishuri ryo mu Bwongereza rifite amashami muri koreje ya Kensingtonna n’ iya Chelsea.

Obi wakinnye ari umuyobozi wa za Klingon muri filime y’ uruhererekane yitwa ‘Star Trek’, yanakinnye andi mafilime arimo ‘American Gods’ na ‘Doctor Who’.

Filime yanditse zirimo iyitwa ‘Snow White and the Huntsman’, Ghost in the Shell, The Counsellor na filime yitwa ‘The Call Up’.



Obi ni uku yakinnye muri Star Trek asa


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...