konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umukobwa wa 3 yasezerewe muri Miss Rwanda 2019 [AMAFOTO]

Umukobwa wa 3 yasezerewe muri Miss Rwanda 2019 [AMAFOTO]
22-01-2019 saa 20:33' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5250 | Ibitekerezo

Umukobwa witwa Umurungi Sandrine wambaraga nomero 19 muri Miss Rwanda niwe wabaye uwa gatatu usezerewe muri iri rushanwa.

Uyu mukobwa niwe wari ugiye gusezererwa ejo tariki 21 Mutarama 2019 akizwa n’ amatora ya bagenzi batoye ari benshi basaba ko asigara.

Kuri uyu wa Kabiri aba bakobwa babajijwe ku kamaro k’ umuco n’ ubukorikori aho buri mukobwa yanyuraga imbere y’ ugize akanama nkemurampaka bakagirana ikiganiro imbonankubone umukobwa abazwa agasubiza.

Iki kizami cyahaye amahirwe amakobwa 11 bagize amanota menshi kurusha abandi, naho abandi bakobwa batanu babonye amahirwe yo gusigara ari abatowe n’ abantu benshi binyuze m’ ubutumwa bugufi SMS.

Magingo aya abakobwa basigaye mu mwiherero ni 17, uwa 17 ni umukobwa abakobwa bagenzi be bahaye amahirwe yo kuguma muri iri rushanwa nubwo we na Umurungi Sandirine batari batowe cyane muri SMS ndetse batanagize amanota abemerera kuguma muri iri rushanwa.

Umurungi Sandrine atashye akurikira Igihozo Dorine nawe watashye akurikira Higiro Joally wabimburiye abakobwa batanu bagomba gusezererwa muri iri rushanwa hagasigara 15 bazagera k’ umunsi wa nyuma.

Abakobwa 11 batoranyijwe n’abakemurampaka ku ikubitiro ni Uwase Muyango Claudine, Tuyishimire Cyiza Vanessa, Gaju Anita, Bayera Nisha Keza, Mukunzi Teta Sonia, Ricca Kabahenda Michaella, Uwase Sangwa Odille, Inyumba Charlotte, Uwihirwe Yasipi Casimir, Nimwiza Meghan na Murebwayire Irene.

Abakobwa batanu bakomeje kubera amajwi y’abatoye kuri SMS ni Mwiseneza Josiane wagize 21 937, Uwicyeza Pamella wagize 18 930, Niyonsaba Josiane wagize 18 021, Mutoni Oliver wagize 17 969 na Mugabo Teta Ange Nicole wagize 17 679.

Hari hasigaye abakobwa babiri, Umukundwa Clemence na Umurungi Sandrine, bagombaga kuvamo umwe usigara mu mwiherero undi agataha, kandi amajwi agatangwa na bagenzi babo. Umukundwa niwe wahawe amahirwe atowe na bagenzi be icyenda, Umurungi atorwa na barindwi gusa ahita asezererwa.









INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...