konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

VIDEO: Umukobwa wa 4 yamaze gusezererwa muri Miss Rwanda 2019, ubu hasigaye umwe

VIDEO: Umukobwa wa 4 yamaze gusezererwa muri Miss Rwanda 2019, ubu hasigaye umwe
23-01-2019 saa 20:41' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3690 | Ibitekerezo 1

Tuyishimire Cyiza Vanessa wambaraga nomero 6 niwe mukobwa wa Kane wasezerewe mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 arushijwe amahirwe macye na Inyumba Charlotte washidikanyije ku karere avukamo.

Abagize akanama nkemurampaka uyu munsi batanze ibazwa rifitanye isano n’ itangazamakuru ndetse n’imbuga nkoranyambaga. Abakobwa basigaye mu irushanwa bahawe insanganyamatsiko enye. Abakobwa 10 basubije neza muri iri bazwa bahise babona amahirwe yo kuguma mu irushanwa naho batanu bahabwa amahirwe n’ uko batowe cyane kuri SMS.

Abakobwa batanu bakomeje kuri uyu wa 23 Mutarama babikesheje gutorwa cyane ku butumwa bugufi ni Mwiseneza Josiane (31,571), Bayera Nisha Keza (28,930), Uwicyeza Pamella (18,276), Niyonsaba Josiane (17,518) na Mutoni Oliver (17,473).

REBA UKO BYARI BYIFASHE UYU MUKOBWA ASEZERERWA:

Tuyishimire Cyiza Vanessa na Inyumba Charlote nibo batatowe cyane uyu munsi ndetse batanagize amanota abemerera kuba muri abo 10 maze bituma umwe muri bo asigara mu irushana. Nk’ uko bisanzwe kuri aba bakobwa babiri baba bagize amahirwe make, bagenzi babo nibo batora umwe usigara undi agataha.

REBA VIDEO Y’UKO CYIZA VANESSA YASUBIJE HANO:

Inyumba Charlotte wamenyekanye muri iri rushanwa bitewe no kujijinganya ku karere avukamo aho yavuze ko avuka mu karere ka Kacyiru nyuma akikosora akavuga Gasabo, bagenzi bamuhaye amahirwe yo kuguma muri iri rushanwa arushije ijwi rimwe uwo bari bahanganye. Charlotte yatowe n’ abakobwa 8 Tuyishimire Cyiza Vanessa atorwa n’ abakobwa 7 ahita ataha atyo.




INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Iradukunda janvier Kuya 24-01-2019

bisekeje

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...