AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umunyamakuru VD Frank yatangiye gukina muri filime iburira abakoresha telefone

Umunyamakuru VD Frank yatangiye gukina muri filime iburira abakoresha telefone
7-07-2020 saa 09:01' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1480 | Ibitekerezo

Umukinnyi wa filime ubivanga n’ubunyamakuru, Mugisha Frank [VD Frank] yatangije umushinga wa filime ye bwite yise ‘Ubutumwa Bugufi’ igamije kwibutsa abantu ibikorerwa kuri telefone byiganjemo ibibi bityo bakabasha kwitwararika.

VD Frank wakoze umuziki igihe kinini, ni umwe mu bamamaye cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda mu myaka ishize haba muri filime, umuziki ndetse kuri ubu akaba ari n’umuyobozi w’Ikinyamakuru Rwanda Paparazzi.

Nyuma yo kugaragara muri filime zirimo iyitwa ‘Tuzibanira’ yakinanyemo na Dada Cross ikaza gukundwa cyane ndetse yaje muri filime zagurishijwe cyane hano mu Rwanda mu mwaka wa 2012.

Kuri ubu yatangiye gukina muri filime y’uruhererekane ye bwite yise ‘Ubutumwa Bugufi’ itambuka kuri shene ya YouTube yitwa ‘Rwanda Paparazzi TV’. Yanditswe na VD Frank.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, yavuze ko yanditse mu myaka yo ha mbere ariko akaba ahisemo kuyishyira hanze muri ibi bihe hagezweho kunyuza filime kuri YouTube.

Yagize ati “Ni filime nari naranditse cyera ariko muri ibi bihe nibwo nahisemo kuyishyira hanze ari nabwo nashatse bariya bakinnyi barimo, ni abavandimwe banjye nagiye mbegera mbagaragariza igitekerezo bose baranyemerera dutangira ubwo.”

Yakomeje agira ati “Ubutumwa burimo muri rusange urabizi kuri telefone hakorerwa ibintu byinshi cyane birimo ibyiza n’ibibi rero nshaka kubigaragaza muri iriya filime ari nabwo bizafasha abantu kubimenya bakabasha kwirinda aho bibaye ngombwa.”

VD Frank yamamaye mu muziki mbere y’umwaka wa 2010 ndetse mbere y’uko awusezera mu 2009 yakoreye igitaramo kuri Stade ya Kigali, icyo gihe yamurikaga album ndetse yatumiye umuririmbyi Ragga Dee wari ukunzwe bikomeye muri Uganda no mu Rwanda.


Reba hano filime ’Ubutumwa bugufi’


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA