AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umuraperi P Diddy yinjiye muri politiki ahita ashinga ishyaka

Umuraperi P Diddy yinjiye muri politiki ahita ashinga ishyaka
19-10-2020 saa 16:29' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1125 | Ibitekerezo

Umuraperi w’Umunyamerika, Puff Daddy [Sean John Combs], yatangaje ashyigikiye Joe Biden ndetse anatangiza ishyaka rishyira imbere inyungu z’abirabura.

Uyu mugabo w’imyaka 50 yabivugiye kuri Televiziyo ye izwi nka Revolt TV, aho yatangaje ko amatora ya 2020 ari ugupfa cyangwa gukira. Iri shyaka yaryise ‘Our Black Party’.

Yatangaje ko ari ishyaka rizibanda ku byo abanyamerika b’abirabura bakeneye. Avuga ko mu matora y’uyu mwaka ateganyijwe ku wa 3 Ugushyingo, Perezida Donald Trump yongeye agatorwa byaba ari ibibazo.

Ati “Mu gihe Trump yaba atowe, ndabyizera mu mutima wanjye ko haba hagiye kuba intambara ishingiye ku moko. Abazungu nka Trump bakwiriye kwirukanwa mu gihugu.”

Avuga ku bijyanye no kwinjira muri Politiki kwe, ari kimwe mu bintu bikomeye nawe yumva yakoze kuva yatangira kumenyekana. Yemeza yahisemo gutangiza ishyaka kubera urukundo afitiye abirabura.

P Diddy yatangaje ko iri shyaka rye icyo rishyize imbere ari ukugabanya ubukene, guhangana n’ivangura, gutanga uburezi bukwiriye kandi buri wese yakwigondera n’ibindi byinshi ariko byose bishingiye ku gufasha abirabura.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA