AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umuririmbyi Prosper Nkomezi mu mashimwe menshi nyuma yo kurokoka impanuka ikomeye

Umuririmbyi Prosper Nkomezi mu mashimwe menshi nyuma yo kurokoka impanuka ikomeye
30-09-2021 saa 17:09' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1658 | Ibitekerezo

Umuririmbyi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi yazamuye amashimwe menshi nyuma yo kurokoka impanuka ikomeye yashobora kumutwara ubuzima ariko Imana igakinga akaboko.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze buherekejwe n’ifoto igaragaza imiterere y’impanuka yakoze mu mpera z’icyumweru gishize, yavuze ishimwe rikomeye afite ku mutima.

Yagize ati “Ndashima Imana yaburijemo umugambi mubi wa satani wari uwo kunyica ariko Imana iranyimana ! uburinzi bw’Isumba byose buratangaje !!!”

Nk’uko bigaragaza n’iyi foto yashyize ku mbuga nkoranyambaga, bigaragara ko imodoka ya Nkomezi yibiranduye igice cyo hejuru kikajya hasi.

Ubwo yari mu kiganiro kuri Television Isibo, yavuze ko iriya mpanuka yabaye ubwo yari ageze ku Gishushu avuye mu kiganiro kuri kimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda ipine y’imodoka igaturika bigatuma imodoka ihita yibirandura.

Prosper Nkomezi wavuze ko iriya mpanuka yongeye kumwereka umugambi n’uburinzi Imana imufiteho, yavuze ko nubwo imodoka yibiranduye kuriya ariko we yavuyemo ari mutaraga ngo uretse agakomere nako gato yagize ku kaboko.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA