AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Undi muhanzi ukomeye muri Nigeria yaje gutaramira Abanyakigali yakirwa arindiwe umutekano bidasanzwe

Undi muhanzi ukomeye muri Nigeria yaje gutaramira Abanyakigali yakirwa arindiwe umutekano bidasanzwe
13-11-2021 saa 08:58' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1675 | Ibitekerezo

Nyuma y’icyumweru kimwe Abanyakigali bataramiwe n’umuhanzi w’Umunya-Nigeria Adekunle Gold ubu bagiye gutamirwa na mugenzi we Omah Lay wageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ugushyingo 2021.

Omah Lay, yageze mu Rwanda aho aje mu gitaramo gikomeye akora kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Ugushyingo 2021 muri Kigali Arena.

Ni igitaramo cyiswe “Kigali Fiesta” aza gufashwamo n’abahanzi nyarwanda bakunzwe barimo Platini P, Ish Kevin, Juno Kizingenza, Ariel Ways, Davis D na Bushali.

Omah Lay yageze ku Kiguha cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali mu ijoro ry’uyu wa Gatanu ahagana saa tatu z’ijoro.

EAP imenyereweho gutegura ibitaramo mu Rwanda niyo yazanye uyu muhanzi gutaramira abanyarwanda.

Omah Lay yavutse mu 1997. Ubu ni umwe mu bahanzi bagezweho muri Nigeria. Uyu musore yatangiye kumenyakana muri Werurwe 2020 biturutse ku ndirimbo ye yitwa ‘You’. Nyuma akora izindi zirimo ‘Lo Lo’, ‘Damn’ , ‘Godly’ ubu agezweho mu yitwa ‘Understand’.

Omah Lay aje muri “Kigali Fiesta” nyuma y’amasaha macye asohoye indirimbo nshya yise “Free my Mind”.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA