AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Urukiko rwategetse ko ba Davis D bafungurwa

Urukiko rwategetse ko ba Davis D bafungurwa
14-05-2021 saa 16:48' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2037 | Ibitekerezo

Abahanzi Davis D na Kevin n’umufotozi Thierry Habimana bakurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya umukobwa w’imyaka 17, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko barekurwa by’agateganyo.

Iki cyemezo cy’Urukiko cyasomwe kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gicurasi 2021 aho urukiko rwasanze nta bimenyetso bikomeye Ubushinjacyaba bwatanze ku buryo bakurikiranwa bafunze.

Ubushinjacyaha bwari bwabasabiye gufungwa by’agateganyo iminsi 30, bwagaragazaga ko hari raporo ya muganga igaragaza ko umukobwa bavugwaho gusambanya yatakaje ubusugi.

Mu rukiko Ubushinjyacyaha bwavuze ko uyu mwana w’umukobwa yasambanyijwe na Kevin Kade tariki 18 Mata 2021, naho tariki 19 Mata 2021 akarara ka Habimana Thierry.

Davis D we ashinjwa kuba icyitso muri iki cyaha, ngo kuko Kevin Kade n’uyu mukobwa babonaniye iwe agasohoka mu rwego rwo kuba rugari.

Tariki 12 Gidurasi 2021 ni bwo baburanye ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo bahakana ibyaha byose bashinjwa.

Kevin Kaden a Habimana Thierry batawe muri yombi tariki 21 Mata 2021 naho Davis D we afatwa mu ijoro rya tariki 24 Mata 2021 ubwo yari mu kiganiro na Ally Soudy.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA