AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Uwanze kuvugwa yaheze mu nda ya nyina- Lil G yasubije abamutwamye kubera umusatsi we

Uwanze kuvugwa yaheze mu nda ya nyina- Lil G yasubije abamutwamye kubera umusatsi we
23-02-2021 saa 08:50' | By Martin Niyonkuru | Yasomwe n'abantu 4950 | Ibitekerezo 4

Karangwa Lionel uzwi nka Lil G muri muzika nyarwanda, yagize icyo avuga ku bantu bamutwamye kubera imiterere y’umusatsi we muri iyi minsi yanyereje nk’uw’abakobwa, avuga ko adashobora kubura abamuvuga mu gihe yaba akiriho.

Yabivuze mu kiganiro yagiranye na kimwe mu binyamakuru bikorera kuri Youtube n’ubundi cyari cyamuvugishije mbere ubwo benshi bibazaga kuri uriya musatsi we.

Benshi mu bamuvugaga bamunengaga ko umusatsi we yawunyereje nk’uw’abagore, ndetse bamwe bakanashyenga bavuga ko uyu muhanzi yigeze kuririmba indirimbo agira ati “nimba umugabo nzerekana itandukaniro n’abandi bagabo” bakavuga ko iriya misatsi ye ari ryo tandukaniro yaririmbye.

Lil G avuga ko abamutaramye abenshi ari abirirwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse ko atabiha umwanya munini.

Yagize ati “Itandukaniro ry’abagabo ntirigaragarira mu misatsi ahubwo ni ibikorwa. Wasanga hari abamvuga bafite n’amadeni mu duce batuyemo, abantu bagomba kumenya ko hari ibintu bibareba kandi bibahangayikishije kurusha umusatsi wanjye. Abantu ntibagatinde ku bitabareba.”

Avuga ko atajya atinya kuvugwa kuko “ntabwo ushobora kuba uri umuntu utavugwa nabi ngo umenye ko ibyawe biri kugenda. Nubaho utavugwa akenshi uzaba udakora kuko uwanze kuvugwa yaheze mu nda ya nyina. Umuntu ari aho ngaho arasa neza nawe urasakuza wibagiwe ibibazo byawe.”

Muri iki kiganiro Lil G avuga ko uyu musatsi we umuhenda ndetse ko awitaho cyane kugira ngo ukomeze umere nk’uko abyifuza.

UKWEZI.RW

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
Masokubona Kuya 26-02-2021

Ni Miss Mukingo ndakanyagwa !! Rata nibakureke birakubereye !! Wenye wivu wajinyonge !!

Nkuru godson Kuya 24-02-2021

Courage bro arko iyo misatsi yawe iguteza public kbs

Gene Kuya 23-02-2021

Mwana muto !
Ujye wemera guhugurwa, umugabo ukwiye u Rwanda si unyereza umusatsi. Kdi kuba warataramiweho si ikibazo ! Kuba umustari niko bimera uba wemeye kuvugwaho n’uwariwe wese. Ngaho rero tuza kuko niwowe wabahaye amakuru ! Gusa waririmbaga neza sinzi icyo ubuze ngo ube watangira guterana amagambo na audience yawe. Kora ibikorwa maze amagambo uyarekereabirirwa ku mbuga nkoranyambaga ! Wowe ntuzirirwaho !!!! Courage ku muziki mwiza petit frère.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA