Umugabo wo muri Uganda wari ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umuhanzi Mwozey Radio yahamijwe n’ urukiko icyaha cyo kwica umuntu atabigambiriye.
Umucamanza Jane Abodo wo mu rukiko rukuru rwa Entebbe kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ukwakira 2019 yasomye imyanzuro y’ urukiko avuga ko Godfrey Wamala alias Troy icyaha cyo kwica umuntu atabigambiriye kimuhama. Troy yari akuriranyweho icyaha cy’ ubwicanyi.
Umucamanza Abodo avuga ko Wamala atigeze agambirira kwica uyu muhanzi Moses Sekibogo wari ukunzwe cyane muri Afurika y’ iburasirazuba. Daily monitor yatangaje ko ubwo urukiko rwasomaga umwanzuro w’ urubanza rwa Wamala icyumba cy’iburanisha cyari cyuzuye abantu.
Mu iburanisha Wamala yavuze ko atigeze akora kuri uyu muhanzi wabarizwaga mu itsinda rya Good Lyfe, ahubwo avuga ko yabonye abandi bagabo babiri bamukubita.
Icyaha cyo kwica utabigambiriye ni icyaha cyoroheje ugereranyije no kwica. Tariki 22 Mutarama 2018, umunsi Radio yakubitiweho yari mu kabari kitwa De Bar. Yamennye inzoga ku bagabo babiri barimo Pamela Musimire n’ undi witwa Ategeka biba ngombwa ko asohorwa muri ako kabari ku gahato.
Ageze hanze nibwo yakubiswe na Wamala wahamijwe icyaha cyo kumwica. Ubushinjacyaha buvuga ko Wamala yahise ajya kwihisha ahitwa Kyengera, kugeza tariki 4 Gashyantare ubwo ubwe yishyikirizaga Polisi. Umuhanzi Mwozey Radio yitabye Imana tariki 1 Gashyantare 2018.
Itsinda rya Goodlyfe ryari rigizwe na Weasel & Radio ryaramenyakanye kandi rikundwa cyane mu ndirimbo nka Amaaso, Zuena, Nakudata, Bread and Butter, Ability n’izindi.
Umucamanza yavuze ko ku wa Kane 31 Ukwakira 2019 aribwo urukiko ruzatangaza igihano rwakatiye Wamala.