AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

VIDEO : Kubera kwamamara kwa Mwiseneza Josiane, abo bahatanye muri Miss Rwanda bize amayeri

VIDEO : Kubera kwamamara kwa Mwiseneza Josiane, abo bahatanye muri Miss Rwanda bize amayeri
24-01-2019 saa 10:05' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 15164 | Ibitekerezo

Mwiseneza Josiane uri mu bakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019, amaze kuba ikimenyabose hirya no hino mu Rwanda ndetse no mu mahanga usanga hari Abanyarwanda benshi bamushyigikiye. Uku kwamamara cyane, byatumye n’abo bahatanye biga amayeri bazajya bakoresha mu gihe aba bakobwa basohotse, kuko ngo ababa bashaka kubona Mwiseneza Josiane ari benshi cyane.

Mu kiganiro ikinyamakuru Ukwezi cyagiranye na Mwiseneza Josiane, yadutangarije byinshi bijyanye n’uko yakiriye urugwiro yeretswe n’imbaga y’Abanyarwanda mu marushanwa ya Miss Rwanda 2019, gusa ngo afite ubwoba ko byazarangira agataha ababaye, dore ko umunsi ku wundi aba yikanga ko yaza mu basezererwa.

Mwiseneza Josiane yabwiye umunyamakuru ko abo bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019, bamugira inama y’uko bazajya babigenza igihe abantu bahuruye bashaka kureba no kuvugana na Mwiseneza. Aha ngo biyemeje kuzajya bafatanya bakamukingira kugirango bidateza impagarara.

Mwiseneza Josiane ati : "Abandi bakobwa uburyo tubanye, ni uburyo busanzwe kandi bakagerageza no kungira inama bakambwira wenda tuvuge niba twasohotse hanze, bati abantu nibaza biruka kumwe bamenyereye turasa n’abagushyiramo hagati maze bigende gutya na gutya cyangwa nibabaza bati Josiane ni uwuhe, tubihorere dukomeze tugende... Iyo twagiye hanze twasohotse abantu niko babigenza bakaza bavuga ngo Josiane ari hehe ? Iyo bibaye ngombwa ko njya hagati ndahajya cyangwa twaba tubona nta kibazo gihari nkabapepera tugakomeza"

Muri iki kiganiro, Mwiseneza Josiane yanatubwiye ku modoka bamwemereye no ku bindi bintu bitandukanye abantu bagiye bamuha mu rwego rwo kumushyigikira muri aya marushanwa ya Miss Rwanda 2019.

REBA VIDEO Y’IKIGANIRO CYOSE HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA