AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Young Grace yavuze uko ababyeyi be bakiriye kuba yaratwaye inda atarakora ubukwe

Young Grace yavuze uko ababyeyi be bakiriye kuba yaratwaye inda atarakora ubukwe
14-07-2019 saa 07:05' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3021 | Ibitekerezo

Umuraperikazi nyakarwanda Abayizera Grace, wamamaye ku izina Young Grace yatangaje byinshi ku buzima bwe nyuma yo gutwara inda, anavuga ko ababyeyi be, umuryango we ndetse n’ uwamuteye inda bose bakiriye neza kuba uyu muraperi agiye kwibaruka imfura

Mu gihe bamwe mu bakobwa iyo batwaye inda babanza kuyishisha, ndetse bakagira ipfunwe ryo kuba batwaye inda batarakora ubukwe Young Grace agaragara nk’ aho nta pfunwe yigeze agira.

Mu kiganiro yagira na UKWEZI online TV yavuze ko atewe ishema no kuba atwite kabone n’ ubwo atabana n’ umugabo.

Yagize ati “Ntabwo kugira ishema ry’ uko ntwite binsaba kuba mbana n’ umugabo, nkuba ntwite niryo shema, ntabwo kuba binteye ishema ari uko bisobanuye ko mbana n’ umugabo”.

Uyu muhanzikazi avuga ibijyanye no gukora ubukwe ataribyo ashyize imbere ko ahubwo ubwenge , umutima n’ imbaraga yabishyize ku mwana atwite ngo niwe ari kwitaho muri iki gihe.

Ati “Indi mishinga itandukanye kuririmba, gukora ubukwe , ni nyuma yo kwibaruka”.

Young Grace avuga ko umuhungu wamuteye inda yakiriye neza ibyo kuba atwite, agahakana amakuru avuga ko yatandukanye n’ umukunzi we.

Young Grace aherutse gushyira ikiganiro kuri Instagram agaragaza ko nyina atari nk’ ababyeyi batererana abana babo kuko batwaye inda mbere yo gukora ubukwe

Akomeza avuga ko mama we na se bakiriye neza uku gutwita, ndetse ngo nyina yamubwiye ko amuri inyuma yiteguye umwuzukuru we.

Gusa avuga ko byamutwaye nk’ ukwezi kugira ngo abwire nyina ko atwite.

Ati “Ababyeyi baba bifuza ko ubanza gukora ubukwe kugira ngo ubone gutwita. Kubera ko mama muziho ubumuntu n’ ububyeyi nari nziko atazamputaza. Byarangoye kubivuga nk’ undi wese nk’ uko byamugora ariko byaciyemo neza”.

Young Grace bigaragarira amaso ko akuriwe, avuga ko kuva yatwita hari ibyahindutse kuri we , nk’ amasaha yashoboraga kumara atararya ndetse yemeza ko yanabyibushye.

Ati “Mbere nashoboraga kugeza nka saa cyenda ntararya, ariko ubu sinshobora kugeza ayo masaha naba numva nicishije inzara umwana wanjye”.

Uyu mukobwa aririmba injyana ya Hip up. Mu minsi ishize bamwe mubahanzi nyarwanda baririmba injyana ya Hip up hagaragaye imyitwarire itari myiza bamwe baranafungwa, gusa we asanga ibi ntaho bihuriye n’ iyi njyana baririmba ahubwo ari imyitwarire ya buri muhanzi ku giti cye.

Mu mpera z’ ukwezi gushize kwa 6 Young Grace yashyize ahagaragara indirimbo ’Diamante’ yahimbiye umwana we. Avuga ko muri iyi ndirimbo yaturira amagambo meza ku mwana we kuko icyo umuntu avuze ku mwana kimubaho. Diamante ni izina ry’ umwana atwite rikaba n’ izina ry’ indirimbo ivuga kuri uyu mwana.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA