konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Imikino ya Champions League irerekanwa i Kigali kuri televiziyo z’akataraboneka

Imikino ya Champions League irerekanwa i Kigali kuri televiziyo z’akataraboneka
13-02-2018 saa 13:09' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 11689 | Ibitekerezo

Monaco Café ikorera mu mujyi wa Kigali, yateguye uburyo bwo gushimisha abayigana by’umwihariko abakiliya babo bakunda kwirebera imipira yo ku mugabane w’u Burayi, ikaba yateguye uburyo bwo kwerekana mu buryo budasanzwe imikino ya EUFA Champions League itangira kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gashyantare 2018, guhera ku isaha ya saa tatu na 45 z’umugoroba ndetse no kuri uyu wa Gatatu.

Monaco Café imaze igihe yaragejeje aho ikorera Televiziyo za rutura kandi zifite amashusho agezweho ya HD, ubunini bwazo n’ubwiza bw’amashusho bikaba bifasha ureba umukino w’umupira w’amaguru kuwureba nk’uwibereye ku kibuga neza.

Iyi ni imikino iba kuri uyu wa Kabiri no kuwa Gatatu igahuza amakipe yabaye ayambere iwayo

Imikino ya 1/8 cya Champions League ihuza amakipe y’ibihangange ku mugabane w’u Burayi, irerekanwa mu buryo budasanzwe bunyura abayirebera aha muri Monaco Café, cyane ko kwinjira biba ari ubuntu kuri buri wese.

Uretse gutanga Serivisi nziza bisanzwe biranga Monaco Café ndetse no kwakira neza abifuza kuhidahadurira haba mu bijyanye na muzika cyangwa iby’imipira yo ku mugabane w’u Burayi yerekanwa kuri televiziyo za rutura (Flat Screen) aho ureba neza umukinnyi uko yakabaye nk’uwibereye ku kibuga, ubusanzwe banagena ikirahure cya divayi cy’ubuntu ku muntu uhafatiye amafunguro.

Ukeneye ibindi bisobanuro kuri Monaco Cafe wabasura aho bakorera mu mujyi wa Kigali rwagati mu Nyubako ya T2000 mu igorofa ribanza.

Wasura urubuga rwabo www.monococafe.net, ushobora no gusura paji yabo ya facebook, Monaco Cafe naho kuri instagram nabwo ni Monaco- Café -Rwanda, wanabahamagara kuri 0733253788 ugahabwa ibisobanuro birambuye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...