konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Mu birori binogeye ijisho, Itel yamuritse telefone nshya z’agatangaza - AMAFOTO

Mu birori binogeye ijisho, Itel yamuritse telefone nshya z’agatangaza - AMAFOTO
29-10-2017 saa 12:32' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 4298 | Ibitekerezo 4

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ukwakira 2017, isosiyete icuruza amatelefone ya Itel yakoze ibirori by’isabukuru y’imyaka 10 imaze ikorera mu Rwanda aho yagejeje byinshi ku banyarwanda kandi n’ubwo yabaye ubukombe ikaba ifite ibindi birenze iteganya kugeza ku banyarwanda. Byari ibirori binogeye ijisho byanamuritswemo telefone zabo nshya zifite ikoranabuhanga rihebuje.

Itel ikorera mu bihugu birenga 50 ku isi, imaze imyaka 10 ikorera mu Rwanda kuko yahageze mu mwaka wa 2007 ubwo yari igitangira. Imaze kuba ubukombe kuko nko mu mwaka ushize wa 2016, yagurishije telefone zirenga 50.000.000 bituma nta yindi sosiyete yabigezeho muri Afurika kandi ibi ikaba ibikesha imikorere n’imikoranire myiza n’abakiliya.

Ubwo muri Marriott Hotel kuri uyu wa Gatandatu haberaga ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka iyi sosiyete imaze ikorera mu Rwanda, umuyobozi wayo mu gihugu, Jason Zhang yavuze ko ubu Itel ari iya mbere muri Afurika mu kugirisha telefone nyinshi kubera ubwiza bwa telefone bagurisha kandi n’ibiciro no gukomera byose binyura abakiliya babo.

Ibi birori byahembwemo abakozi ba Itel bo mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bagiye bakora neza kurusha abandi, hanatangwa impano ku bakiliya batandukanye bari bitabiriye ibi birori.

Muri ibi birori hatanzwemo impano n’ibihembo byinshi

Muri ibi birori kandi hamuritswe telefone nshya zifite ikoranabuhanga rihambaye, izo zikaba zirimo Itel S32 na Itel S12 zifite umwihariko wo kwifata amafoto y’imbere azwi nka selfie, aho uyifite aba afite cameras ebyiri z’imbere zifata amafoto y’igitangaza ya HD. Izi telefone zose zifite ikoranabuhanga ku bijyanye no gukoresha internet yihuta ya 4G, ubwiza bw’amafoto n’ubwiza zigaragaza inyuma byose bizeye ko bizanyura abakiliya kurushaho. Iyi ya S32 ije irenze iya S31 yari isanzwe iri ku isoko kandi yarashimwe na benshi.

Ibi birori kandi byasusurukijwe na Butera Knowless usanzwe ari ambasaderi wa Itel mu Rwanda, akaba yaririmbye indirimbo ze zitandukanye mu buryo bwa LIVE aho yacurangirwaga n’umugabo we Ishimwe Clement.

REBA HANO KNOWLESS ARIRIMBA MURI MARRIOTT HOTEL:


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
nitwa muhoza mawazo Kuya 27-06-2018

Hhhh irarenze

nitwa muhoza mawazo Kuya 27-06-2018

Hhhh irarenze

Kenyatta Kuya 4-11-2017

Know less ni izina risobanura ngwiki

christian nsengiyaremye Kuya 30-10-2017

in ibintu nibyiza bizahore biba

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • uwayo https://umuseke.rw/amp/turarakaye-twabuze-epfo-na-ruguru-abagore-babwira-paapa.html

    ">nsubize#Igiraneza https://umuseke.rw/amp/turarakaye-twabuze-epfo-na-ruguru-abagore-babwira-paap
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...