AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Zipline yazanye utudege twa Drones mu Rwanda irimo gushaka abanyarwanda iha akazi

Zipline yazanye utudege twa Drones mu Rwanda irimo gushaka abanyarwanda iha akazi
12-02-2017 saa 06:39' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 12604 | Ibitekerezo 10

Kampani ya Zipline ikoresha utudege duto tutagira abapilote “Drones” ifite ishami mu Rwanda irifuza abakozi b’abanyarwanda bakorana na yo mu myanya y’akazi itandukanye muri kampani yabo.

1.COUNTRY DIRECTOR

Country Director azaba afite inshingano zo gukurikirana imikoranire ya Kampani ndetse n’izindi nzego by’umwihariko guverinoma y’u Rwanda. Kugenzura impano ndetse n’ubundi bufasha bituruka mu bafatanyabikorwa ba kampani, kugenzura imikorere y’abakozi ba kampani bari hirya no hino ku ma site kampani ikoreramo, gutegura amahugurwa y’abakozi n’ibindi.

Agomba kuba yujuje ibi bikurikira:

  • Kuba byibura afite uburambe mu kazi bw’imyaka 6 akora akazi nk’aka cyanga agafitanye isano nako
  • Kuba yarakoze byibura imyaka 8 mu bijyanye na logistics cyangwa healthcare
  • Kuba ashobora gukorana bya hafi n’abayobozi mu by’ubuzima ndetse akaba n’abaturage bahabwa serivise na kampani ya Zipline
  • Kuba afite ubunararibonye mu gukorana n’itsinda ry’abantu ndetse no kubayobora
  • Ubunararibonye mu gukemura amakimbirane no guhuriza hamwe abakozi
  • Kuba ashobora kuba yajya ahantu hose akenewe mu Rwanda ndetse no hanze y’igihugu
  • Kuba azi neza kuvuga no kwandika ururimi rw’Icyongereza n’Ikinyarwanda
  • Kuba ari Umunyarwanda

2.THE SITE OPERATIONS MANAGER (SOM)

The Site Operations Manager (SOM) azaba ashinzwe gutegura ibikorwa byose bya Zipline ndetse akanamenya ko byageze ku ma site yose bakoreramo. Agomba gutegura abakozi ba kampani ndetse akaba ari we ushinzwe gukemura ibibazo bitandukanye bigaragara muri kampani. Agomba kumenya ko intego ndetse n’intumbero za kampani ziri kugerwaho. Agomba kubaka imikoranire ihamye n’abafatanyabikorwa ba Zipline

Agomba kuba yujuje ibi bikurikira:

  • Agomba kuba byibura afite uburambe bw’imyaka 5 mu kazi
  • Kuba ashobora gukorana bya hafi n’abayobozi mu by’ubuzima ndetse akaba n’abaturage bahabwa serivise na kampani ya Zipline
  • Kuba afite ubunararibonye mu gushaka amasoko
  • Kuba akunda akazi kandi akaba ashobora gukorera ahantu hatandukanye ku buryo bworoshye
  • Kuba afite ubumenyi ku bijyanye n’ingendo zo mu kirere
  • Kuba afite experience mu gukoresha porogaramu za software na hardware
  • Kuba azi gukoresha ururimi rw’icyongereza n’Ikinyarwanda
  • Kuba ari Umunyarwanda

3. FLIGHT OPERATOR

Agomba kuba yujuje ibi bikurikira :

  • Kuba yashobora kurinda no gukoresha utudege twa Drones
  • Kumenya gukorana na ba Engeneers bashinzwe gukurikirana utu tudege ndetse no kubamenyesha vuba mu gihe tugize ikibazo
  • Kwita ku tugege mu rwego rwo kuturinda ikintu cyose cya twangiza
  • Agomba kuba afite uburambe bw’akazi kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 5
  • Kuba azi neza kuvuga ururimi r’Icyongereza n’Ikinyarwanda
  • Kuba ari Umunyarwanda

4. LAB TECHNICIAN

Agomba kuba yujuje ibi bikurikira:

  • Kuba yararangije icyiciro cya mbere cya Kaminuza A1 mu ishami rya Biomedical Laboratory Sciences
  • Kuba byibura yarakoze imyaka 2 muri serivise zo gupima no kugenzura amaraso cyangewa kwita ku bikoresho bikoreshwa muri izi serivise
  • Ubunararibonye mu gukora muri Laboratory
  • Ubunararibonye mu gutunganya no kubika amaraso

Abifuza aka kazi bumva bujuje ibisabwa bagomba kubisaba banyuze ku rubuga rwa “Zipline” hanyuma bagakurikiza ibisabwa. Niba ushaka kuhagera byoroshye KANDA HANO


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 10
lebeka Kuya 31-03-2017

italiki ntarengwa yo ku deposa niyihe?

lebeka Kuya 31-03-2017

italiki ntarengwa yo ku deposa niyihe?

lebeka Kuya 31-03-2017

italiki ntarengwa yo ku deposa niyihe?

Hope Kuya 15-02-2017

Ndabona hakenewe ishuri ryigisha uburambe bw’akazi mu Rwanda, naho kuduha amatangazo nk’aya akeneye abarambye mu kazi ni ukutwicira igihe

Hope Kuya 15-02-2017

Ndabona hakenewe ishuri ryigisha uburambe bw’akazi mu Rwanda, naho kuduha amatangazo nk’aya akeneye abarambye mu kazi ni ukutwicira igihe

akabinakanwa Kuya 13-02-2017

ese drone niyo zikiza murwanda none barasaba uburambe barumva bwavahe aribwo tukibona izodrone

NB:Nibafate abantu babahe amahugurwa then nyuma yamahugurwa babadeployinge mukazi murakoze

gashakabuhake Kuya 12-02-2017

ariko muransetsa muntera n umujinya,iyo batanga akazi barangiza ngo imyaka 5 ya experience,kereka nibajya gufata abasanzwe bakora ahubwo,mwitege aya mazi acaniriye mu isafuriya ipfundikiye umunsi yatombotse!
ubu bushomeri budashakirwa umuti,sindagura sinahanura ariko icyo buzabyara muzacyakiriza amaboko atatu

Umukozi Kuya 12-02-2017

ubu se ibi bisabwa ko mbon ari danger kubyuzuza ra/

Umukozi Kuya 12-02-2017

ubu se ibi bisabwa ko mbon ari danger kubyuzuza ra/

ntibizoroha Kuya 12-02-2017

izi requirements batanze c ko zakuzuza nubundi umuntu usanzwe afite akazi!

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...