AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Intumwa za Sudani y’Epfo zashimye iterambere ry’isoko ry’imigabane mu Rwanda

Intumwa za Sudani y’Epfo zashimye iterambere ry’isoko ry’imigabane mu Rwanda
5-05-2016 saa 15:45' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 122 | Ibitekerezo

Itsinda ryavuye mu gihugu cya Sudani y’Epfo riyobowe n’umujyanama wa Perezida wa Sudani mu by’ubukungu, Aggrey Tisa Sabuni, basuye ikigo gishinzwe isoko ry’mari n’imigabane mu Rwanda (CMA), bashima Leta y’u Rwanda ku ruhare yagize mu guteza imbere isoko ry’imari n’imigabane mu gihugu.

Uwari uhagarariye iryo tsinda, Sabuni, yashimiye CMA ndetse n’u Rwanda muri rusange, aha akaba yagize ati “Ndashima by’umwihariko Leta y’u Rwanda ku guteza imbere isoko ry’imari n’imigabane no mu gutanga amahirwe ku bigo bitandukanye ngo biryifashije bibona imari ndetse no gufasha abantu batandukanye gukoresha iri soko mu kwizigamira no kwiteza imbere muri rusange".

Yongeyeho ati “Nta gihugu cyigeze gitera imbere kidafite ubushobozi bukomeye mu nzego zitandukanye harimo ubuzima, uburezi n’ubukungu kandi ntidushobora kubigeraho tutifashishije inshuti zacu nk’u Rwanda, akaba ari nayo mpamvu yatumye twinjiye mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) twashakaga kuzamura ubukungu bwacu n’ubucuruzi kuko ikibazo cy’ubushobozi buke ari imbogamizi idukomereye muri Sudani ya majyepfo bitewe ni mpamvu za mateka.”

Izi ntumwa zashimye Leta y’u Rwanda ku ruhare yagize mu guteza imbere isoko ry’imari n’imigabane mu gihugu

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo gishinzwe iby’imari n’imigabane mu Rwanda (CMA), Eric Bundugu yasobanuriye abari bagize iryo tsinda amavu n’amavuko ya CMA imbogamizi bagiye bahura nazo ndetse n’ibyo bamaze kugeraho kuva CMA ishinzwe.

Bwana Bundugu yagize ati “Isoko ry’imari n’imigabane rizakomeza kwaguka kuko benshi bahabona inyungu y’igihe kirekire haba ku mari cyangwa ku mpapuro mvunjwafaranga (bonds) zaguzwe. Byitezwe kandi ko iri soko rizakomeza kugira uruhare mu kongera ubukungu mu Rwanda no mu karere.”

Inshingano z’ingenzi za CMA harimo gushyira mu bikorwa politiki y’igihugu mu bijyanye n’isoko ry’imari n’imigabane, gutegura imishinga ya politiki yerekeye isoko ry’imari n’imigabane, kugira inama Guverinoma kuri politiki yerekeranye n’isoko ry’imari n’imigabane, kuzamura imyumvire y’abaturarwanda ku bijyanye n’isoko ry’imari n’imigabane no kuriteza imbere, gushyiraho gahunda z’ibikorwa no gukora ubushakashatsi kugirango CMA irusheho kuzuza inshingano zayo.

Mu bindi harimo gushyiraho amahame n’amabwiriza arebana n’isoko ry’imari n’imigabane, gushyiraho amabwiriza agenga ubucuruzi bw’imari n’imigabane,hakurikijwe itegeko rigenga isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda, gucunga no kugenzura ibikorwa byose by’ubucuruzi bw’imari n’imigabane kugirango hashimangirwe imyitwarire ikwiye ku isoko ry’imari n’imigabane.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • Habyarimana Bosco Nyakubahwa nkiyo murebye umuyobozi wahawe kuyobora ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA usanga imikorere ye ntaho izageza abanyarwanda bibumbiye mu makoperative bitewe nimikorere mibi igaragara muricyo kigo nkaho usanga bafata imyanzurayo ariko ntibakurikirane ishirwa mubikorwa ryayo.
    Urugero ni abakozi ayobora bakora igenzura babanje guhabwa amafaranga bakagira abantu abere kandi amakoperative yarahombye, urugero pfunda, Gakenke n’ahandi.
    Abakozi bakoranaga yirukanishije agendeye kugutonesha, Ibi byiyongera ko abakozi bashinzwe kugenzura amakoperative mu ntara bameze nk’abakomisiyoneri be nyuma yo gukora igenzura babaha igihembo nawe agafataho, urugero bazabaze uwitwa Safari Phillipe wayoboraga abamotari Rubavu.
    Muzakurikirane, umukozi Hamissi ibyo akora mu ntara y’iburengerazuba, muzagenzure uburyo koperative USPC KOPERATIVE UNITED yakorewe ubugenzuzi bukarangira 2015 ariko RCA ikaba yarahisemo kubihishira nyuma yogusanga iyo koperative abayobozi bayo baranyereje asaga miliyoni 40 000 000rwf nkuko muri raporo final bigaragara kandi nabo bayobozi ba uspc bakaba bakiyobora.
    Urugero ntanga n’ukwivuguruza kwagaragaye mu gushyiraho NGARAMBE Daniel umuyobozi FEDERATION Y’ABAMOTARI FERWACOTAMO nyamara nkuko bigaragazwa ninyandiko zigaragara yagiye yandikirwa na RCA bamuhagarika kubuyobozi bwakoperative ya GECOM bigakorwa inshuro zirenze imwe.
    NGARAMBE Daniel uyoboye FERWACOTAMO ubu yarafatiwe icyemezo cyo kwirukanwa mubayobozi b’amakoperative murwanda munama yabaye 20 Feb 2017 yari yahuriyemo inzego zitandukanye RURA ihagarariwe na Emmanuel ASABA KATABARWA, RCA yari hagarariwe na HABYARIMANA Gilbert, POLICE CSP BUTERA, NCCR ihagarariwe na KATABARWA ndetse nujyi wa KIGALI waruhagarariwe numuyobozi wungirize W’umujyi wa KIGALI BUSABIZWA Parfait .
    Muri uyu mwanzuro ufite nimero 13 uvuga ko abayobozi bose b’amakoperative y’abatwara abantu kuri moto bagaragayeho imikorere mibi batemerewe kuba mubundi buyobozi bwa koperative mu Rwanda, kandi ayo makoperative bavuze Koperative GECOM yayoborwaga na Ngarambe Daniel.
    Uyu muyobozi Ngarambe Daniel yari yahagaritswe na RCA kubuyobozi bwa Cooperative GECOM tariki 11 Gicurasi 2015, banasaba umwungirije gukoresha inama rusange umweguza ariko ntibyakorwa, tariki 29 Gicurasi 2015 RCA yirukana Komite yose itarashyize mu bikorwa ibyo yabasabye byo kwguza Ngarambe.
    ikibabaje nuko Ngarambe yakomeje gukingirwa ikibabaa n’ubuyobozi bwasimbuye Mugabo Damien bukagira ngarambe umutagatifu ndetse agakurwa kurutonde rw’abatemewe gutorwa nkuko biri mu mabaruwa yandiwe amweguza, n’imyanzuro y’umujyi wa kigari munama yabaye 2017 akongera agatorerwa kuyobora abamotari kurwego rw’igihugu.
    Ku rutonde 233 rwakozwe na RCA yayoborwaga na Habyarimana Gilbert rwakuyemo Ngarambe nyamara yari yarasabwe kwirukanwa no kutazongera kuyobora amakoperative.
    Imikorere ya Ngarambe nubu ikomeje kubera abamotari umuzigo kuko Airtel buri kwezi yishyura federation y’abamotari FERWACOTAMO miliyoni 10 ziburira mu mifuka y’abayobozi bavuga ko bishyura imyenda idashira.
    Aya mafaranga akaba ariyo akoresha mu guhonga bamwe mubayobozi bamuryamyeho barimo umuyobozi wa RCA ubu prof Halerimana Jean Bosco, nuwo yasimbuye bamuhishira Habyarimana Gilbert.
    Urugero ni uburyo Habyarimana wayoboraga RCA wari munama ifata umwnzuro wo kwirukana ku buyobozi Ngarambe yamuhishiriye akaguma kubuyobozi, ikindi Ngarambe avuga ko Prof halerimana ari inshuti ye cyane ntacyo yamusaba ngo akimwime.
    Twasoza tubabwira ko uretse aya makuru dutanze hari n’ibindi byinshi kandi abashinzwe gucukumbura ukuri bazabona.

    ">Nyakubahwa Perezida wa Repuburika mukomeze kwihanganira abo bayobozi babi bakomeje (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...