AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Airtel Rwanda yashyizeho kohererezanya SMS ku buntu mu rwego rwo kwirinda COVID-19

Airtel Rwanda yashyizeho kohererezanya SMS ku buntu mu rwego rwo kwirinda COVID-19
24-03-2020 saa 13:38' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 1951 | Ibitekerezo

Igendeye ku bwandu bw’icyorezo cya Coronavirus(Covid-19) cyamaze kugaragara mu Rwanda, Airtel Rwanda yongereye imbaraga mu guhashya iki cyorezo ishyiriraho abakiriya bayo kohererezanya ubutumwa bagufi (SMS) ku buntu.

Ibi Airtel Rwanda yabitangaje nyuma y’aho ku wa mbere tariki 16 Werurwe 2020, iyi sosiyeti y’itumanaho ifite abafatabuguzi benshi mu Rwanda itangaje ko kohererezanya amafaranga ukoresheje Airtel Money ari ubuntu, mu rwego rwo gukomeza kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, aho nk’uko bikubiye mu itangazo yageneye abanyamakuru, Airtel Rwanda yatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Werurwe 2020, abakiriya bose batangiye kubasha koherereza inshuti, abavandimwe n’imiryango yabo muri rusange, mu rwego rwo gukomeza gutumanaho muri iki gihe u Rwanda n’Isi muri rusange bugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus(Covid-19).

Avuga kuri iyi gahunda nshya, Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, Amit Chawla yagize ati

Turabizi kandi tukabiha agaciro ko abakiriya bacu ubu bari iwabo mu ngo, bagabanya ingendo bagiraga bityo bigatuma batabonana n’abo mu miryango yabo ndetse n’inshuti zabo. Kubaha ubu buryo bwo kohererezanya SMS ku buntu bizabafasha kuguma hafi y’imiryango yabo banabashe gutumanaho n’abo bategeranye, nk’uko ari bimwe mu byasabwe n’abayobozi.

Yakomeje avuga ko ibi bikorwa na Airtel Rwanda mu rwego rwo gushakira hamwe igisubizo ku ikwirakwizwa rya COVID-19.

Ni mu gihe avuga kuri ub buryo bwo gutumanaho bwashyizweho na Airtel Rwanda, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo, Bwana Yves Iradukunda, yavuze ko koherezanya SMS ku buntu byashyizweho na Airtel ari umwanzuro w’ubufatanye na Guverinoma y’u Rwanda mu gukomeza gutumanaho n’ubwo bategeranye kuko Leta isaba abantu kuguma mu ngo zabo, anaboneraho kuvuga ko muri ibi bihe turimo buri wese akeneye undi kugira ngo ibi bihe bidasanzwe turimo tuzabisohokemo amahoro.

Airtel Rwanda ikomeje gukorana bya hafi na guverinoma y’u Rwanda mu gukomeza gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya coronavirus, aho bakora ibishoboka n’ibikenewe byose kugira ngo habeho guhura cyane kw’abantu, ndetse no guhererekanya amafaranga mu ntoki.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA