AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Amahirwe yatangiye gusekera abakiliya ba Canal +

Amahirwe yatangiye gusekera abakiliya ba Canal +
29-11-2021 saa 14:23' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1339 | Ibitekerezo

Sosiyete ya Canal + icuruza serivisi z’ifatabuguzi ry’isakazamashusho na bimwe mu bikoresho bijyana na ryo, yatangiye guhemba abaguze ifatabuguzi ryayo muri ibi bihe bya Promotion yo gufasha Abaturarwanda kwinjira mu minsi mikuru.

Mu rwego rwo kwifatanya n’Abaturarwanda mu kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka wa 2021 no gutangira umushya, Canal+ iherutse gutangiza ibikorwa byo guha impano za Noheli ku bafatabuguzi bayo bashya ndetse no ku basanzwe, ibi bikanajyana n’ibihembo bishimishije abantu bazagenda begukana.

Ku ikubitiro aba mbere 13 bahawe ibihembo byabo birimo amakarita yo kujya guhaha muri Simba Super Market, telephone zigezweho za Smartphone ndetse na Televisio ya rutura.

Claire Muneza ushinzwe itumanaho muri Canal +, avuga ko umuntu wese waguze ifatabuguzi ry’iyi sosiyete afite amahirwe.

Ati “Ntabwo tureba abantu bashya gusa ahubwo twarebye n’Abafatabuguzi basanzwe bafite dekoderi, ni ukuvuga ngo uwaguze ifatabuguzi wese yinjiye muri iyi tombola.”

Abatsindiye ibihembo bari mu baguze ifatabuguzi kuva iyi gahunda yatangira ku itariki 19 Ugushyingo 2021.

Claire Muneza avuga ko iyi promotion igamije gukomeza kwegera abaturarwanda aho bari hose ku buryo buri muturarwanda wifuza gutunga ifatabuguzi rya Canal + adashobora kubura amahirwe.

Canal+ imaze umwaka ifunguye ishami mu Rwanda, irishimira ko yakoze ibishoboka byose mu gushimisha no kugeza serivisi nziza zihendutse ku bayigana, ibi byishimo ikaba yarateguye uko yabisangira n’Abaturarwanda ibaha impano n’ibihembo muri ibi bihe bisoza umwaka.

IKIGANIRO MU MASHUSHO

********


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA