AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ligue 1 Uber Eats yatangiye kwagura ibikorwa byayo mu Rwanda

Ligue 1 Uber Eats yatangiye kwagura ibikorwa byayo mu Rwanda
27-10-2021 saa 10:12' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1096 | Ibitekerezo

Muri gahunda yayo yo guteza imbere Ligue 1 Uber Eats ku rwego mpuzamahanga, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa, ryateguye ibirori bya Ligue 1 Touch i Kigali ku cyumweru tariki 24 Ukwakira 2021 mu mukino wahuje Olympique de Marseille na Paris Saint-Germain.

Iyi gahunda ya Ligue 1 Touch yatangijwe muri Nzeri 2020, ikaba igamije guhura n’abafana baturutse impande zose z’isi, bityo igateza imbere Ligue 1 Uber Eats hamwe n’amakipe yayo mu turere igamijemo ibikorwa by’iterambere.

Ni muri urwo rwego mu gihe cyo gusoza umukino w’umunsi wa 11 wa Ligue 1 Uber Eats wahuje Olympique de Marseille na Paris Saint-Germain, LFP n’abafatanyabikorwa bayo barimo Canal + Rwanda na Canal Olympia, bateguye ibirori bya Ligue 1 Touch mu mujyi wa Kigali.

Abafana benshi kimwe n’amasosiyete ndetse n’itangazamakuru bari bateraniye kuri Canal Olympia ku I Rebero mu birori by’ubusabane byo kwihera ijisho umukino wa Classic wa PSG na OM. Bamwe mu banyamahirwe babashije kandi gutsindira ibihembo bishimishije byatanzwe na CANAL+, Ligue 1 Uber Eats na Rwanda Development Board (RDB).

Ibirori nkibi kandi byabereye icyarimwe i Douala, muri Cameroun aho abafana naho bashoboye kureba uyu mukino no mu buryo bwihariye ndetse no kwishimira ibikorwa binyuranye byari byateguye mbere y’umukino.

Ligue 1 Uber Eats irashaka kurushaho gukomeza kwagura ibikorwa byayo ku mugabane wa Africa, nka kamwe mu turere tw’ingenzi mu iterambere ryayo. Muri gahunda ya Ligue 1 Touch, ibikorwa nk’ibi bizakomeza kuba inshuro zinyuranye mu bihe biri imbere mu rwego rwo gukomeza kurushaho kwegerana n’abakunzi ba Ligue 1 Uber Eats muri Africa.

*********


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA