AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava yagizwe ambasaderi wa CANAL+ RWANDA

Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava yagizwe ambasaderi wa CANAL+ RWANDA
1er-11-2022 saa 20:47' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 11744 | Ibitekerezo

Umunyarwenya umaze kubaka izina rikomeye muri sinema nyarwanda, Niyitegeka Gratien benshi bakunze kwitwa ‘Seburikoko’ cyangwa ‘Papa Sava’ yasinye amasezerano y’imikoranire na CANAL+ RWANDA aho agiye kwamamaza ibikorwa bya shene nshya ZACU TV.

Ni amasezerano yashyizweho umukono ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 01 Ugushyingo 2022 ku cyicaro gikuru cya CANAL+ RWANDA.

Mu muhango wo gusinya aya masezerano, umuyobozi mukuru wa CANAL+ RWANDA, Sophie TCHATCHOUA yatangaje ko yishimiye iyi mikoranire mishya iza yiyongera ku bikorwa CANAL+ isanzwe ikorana n’abakinnyi ba sinema nyarwanda binyuze muri shene nshya ya ZACU TV iherutse kumurikwa ku mugaragaro kuri CANAL+, ku muyoboro wa 99.

Niyitegeka Gratien nawe yatangaje ko yishimiye iyi mikoranire, avuga ko kuba CANAL+ iri gufasha abahanzi nyarwanda ari iby’agaciro ndetse bizarushaho kumenyekanisha ibihangano nyarwanda ku ruhando mpuzahamanga.

ZACU TV iherutse kumurikwa na CANAL+ inyuraho ibihangano bya sinema nyarwanda biri 100% mu Kinyarwanda. Iyi shene ubusanzwe iboneka ku muyoboro wa 99, gusa guhera tariki 08 Ugushyingo, izajya iboneka ku muyoboro wa 38 kuri buri fatabuguzi ryose rya CANAL+ uhereye ku ifatabuguzi rya IKAZE risanzwe rigura FRW 5000 gusa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA