AMAKURU

UKWEZI
Canal+

General wari ushinzwe kurwanya M23 yatawe muri yombi ashinjwa ibyaha birimo kugambirira kugirira nabi Tshisekedi

General wari ushinzwe kurwanya M23 yatawe muri yombi ashinjwa ibyaha birimo kugambirira  kugirira nabi Tshisekedi
20-09-2022 saa 07:39' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 872 | Ibitekerezo

Lieutenant General, Philémon Irung ,Komanda wa Operasiyo Socola ya 2 yahawe inshinganio zo kwirukana M23 mu mujyi wa Bunagana yatawe muri yombi n’igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo akurikiranweho ubugambanyi.

Amakuru dukesha ikinyamakuru vraies-infos.net, avuga ko ifatwa rya Lieutenant Général Philemon Yav Irung, ryamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nzeri 2022.

Iki kinyamakuru kivuga ko Lt Gen Philemon Yav Irung yahise ajyanwa muri Gereza ya Makala iri mu zikomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umunyamakuru Steve Wembi yanditse agira ati “Lt Gen Philemon Yav Irung uyu munsi yajyanywe muri Gereza ya Makala Pavillon 8. Impamvu yatumye afatwa : Kugambirira kugirira nabi Igihugu n’umukuru wacyo.”

Mbere yuko ahabwa kuba komanda w’Ibikorwa bya Gisirikare mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, yari umuyobozi w’ibikorwa bya FARDC bya Zone ya gatatu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA