AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Haracura iki nyuma y’Imyanzuro yafatiwe i Kibumba hagati ya M23 n’Ingabo za Congo ?

Haracura iki  nyuma y’Imyanzuro yafatiwe i Kibumba  hagati ya M23 n’Ingabo za Congo ?
15-12-2022 saa 06:37' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1519 | Ibitekerezo

Mu musaruro wavuye mu biganiro umutwe wa M23 wagiranye n’igisirikare cya Congo,FARDC,kuwa 12 Ukuboza 2022, ni uko M23 itazigera yongera kugabwaho ibitero mu gihe cyose yakwemera kurekura ibice yafashe.

Okapi yatangaje ko ibiganiro byabereye i Kibumba nka hamwe uyu mutwe wigaruriye, byitabirwa n’ukuriye ingabo z ‘Akarere zoherejwe muri Congo kugarura amahoro, abahagarariye ingabo z’umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Congo, MONUSCO, urwego ruhuriweho rw’Inama Mpuzamahanga y’ibiyaga Bigari rushinzwe kumenya ibibera ku mipaka, EJVM.

Umuvugizi wa Kivu y’Amajyaruguru,Lt Col Guillaume Njike Kaiko,yatangaje ko ibi biganiro byabaye ku busabe bwa M23.

Yagize ati “M23 yashakaga guhura n’abayobozi ba Afurika y’Iburasirazuba ngo bababwire ikibateye inkeke.Ku bw’ibyo ni uko ni bemera kurekura uduce bafashe nk’uko abakuru b’ibibihugu babyemeje mu nama yabereye i Louanda, ingabo za Congo,FARDC zitazabagabaho ibitero.”

Yakomeje agira ati “Abayobozi b’ingabo za Congo,ngiye kuvugana n’uhagarariye ingabo muri batayo ya gatatu n’uwungirije ibikorwa bya gisirikare, ku buryo M23 ishyize mu bikorwa ibyo abakuru b’ibihugu bayisabye, batagabwaho ibitero na FARDC.”

M23 ivuga ko ibi biganiro byabaye mu mwuka mwiza ndetse ko mu gihe cya vuba hategerejwe ibindi bizabahuza n’abahagarariye ingabo za Congo .

Byabaye nyuma yaho M23 iheruka kwerekana imfungwa z’intambara yafashe zirimo umusirikare mukuru mu ngabo za Congo, wafatiwe mu mirwano.

Umutwe wa M23 wafashe uduce dutandukanye twa Congo turimo Kibumba,Kalengera yo muri teritwari ya Rutsuru,Ntamugenga,Muhimbira,Nyaluhondo n’ahandi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA