AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Hari Ishyaka Ryemeje ko rizatanga Joseph Kabila nk’umukandida mu matora ya Perezida ya 2023

Hari Ishyaka Ryemeje  ko rizatanga  Joseph Kabila  nk’umukandida mu matora ya Perezida ya 2023
31-08-2022 saa 07:59' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 763 | Ibitekerezo

Ishyaka rya rubanda riharanira kubaka Igihugu na Demokarasi (PPRD/ Parti du Peuple pour la Reconstruction et la Démocratie), ryatangaje ko rizatanga Joseph Kabila nk’umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2023.

Byatangajwe n’umuyobozi w’iri shyaka PPRD, Christophe Kolomoni wavuze ko bari gutegura Inteko Rusange yaryo izigirwamo ingingo zinyuranye.

Yavuze ko iyi Nteko Rusange izabera i Kinshasa, bateganya kuzatangarizamo ku mugaragaro ko bazatanga Joseph Kabila nk’umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2023.

Christophe Kolomoni yagize ati “Ntabwo turi ishyaka ryo kubaho ari ukwinezeza gusa. Ni ukuvuga ko kuri iyi nshuro twiyemeje kuzatsinda atari mu miyoborere yacu ahubwo n’abo twifuza ko bazaduhagararira.”

Ibi bitangajwe n’iri shyaka nyuma yuko irya Joseph Kabila FCC (Le Front Commun pour le Congo) na ryo ritangije igisa n’imbanzirizamushinga yo kumuharura inzira yo kuziyamamariza kuzongera kuyobora DRCongo.

Néhémie Mwilanya Wilondja wahoze ari Umuhuzabikorwa wa FCC, mu kiganiro yagiranye n’abayoboke b’iri shyaka mu Mujyi wa Bukavu tariki 27 Kanama 2022, yagaragaje ko bifuza ko Joseph Kabila yongera kuyobozi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri iki kiganiro, Néhémie Mwilanya Wilondja yavuze ko nyuma yuko Kabila avuye ku butegetsi, Igihugu cyabo cyatangiye kwinjira mu bibazo uruhuri mu gihe akiburiho cyari gikomeje kugera ku byiza byinshi.

Muri iki kiganiro yasabye abayoboke b’iri shyaka kumugezaho ibitekerezo abashyirira Kabila “kugira ngo bizaduhe umurongo wo kubaka ibyasenywe n’Ubutegetsi bwadusimbuye.”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA