konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

U Bushinwa burakataje n’intumbero yo kurwanya ubukene n’imibereho mibi ku isi yose

U Bushinwa burakataje n’intumbero yo kurwanya ubukene n’imibereho mibi ku isi yose
6-04-2018 saa 13:56' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 2329 | Ibitekerezo

Mu rwego rwo gukomeza kugaragara nk’igihugu cy’igihangange binyuze cyane mu bikorwa bihindura imibereho y’abatuye isi, u Bushinwa bukomeje gushyira imbaraga mu kunoza ibyo bukora mu bihugu byo ku mugabane wa Asiya buherereyemo ndetse no ku isi yose muri rusange. Ni muri urwo rwego hagiye kuba inama yitiriwe umujyi wa Boao u Bushinwa buzakomeza kugaragazamo ingamba bufite mu gukura abatuye isi mu bukene.

Inama nyarukamwaka ya Boao yo muri Asiya (Boao Forum for Asia) ihuza abayobozi bakomeye mu bihugu byo muri Asiya n’iyindi migabane itandukanye ku isi, ikaba yiga ku bibazo rusange bikwiye gushakirwa umuti wihuse kandi uhamye muri Asiya by’umwihariko no ku isi yose muri rusange, hamamijwe iterambere no gukura abaturage mu bukene n’imibereho mibi.

Muri uyu mwaka, Boao Forum for Asia izaba kuva tariki 8 kugeza tariki 11 Mata 2018, ikazafungurwa ku mugaragaro na Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa. Uyu muyobozi uri mu bavuga rikijyana ku isi, asanzwe yitabira iyi nama ikomeye kuko iyi ari inshuro ye ya kane kuva yaba Perezida w’u Bushinwa, aho yagiye agaragaza ko adateshuka ku ntumbero y’igihugu cye yo kuba igihangange binyuze mu bikorwa byiza bihindura imibereho y’abatuye isi.

Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa, umwe mu bavuga rikijyana ku isi

Inama izwi nka Boao Forum for Asia, yiga cyane ku bukungu ikanashakira hamwe uko ibihugu bya Asiya byarushaho gufatanya mu guteza imbere abaturage b’ibihugu byabo, hanyuma bakanarebera hamwe uruhare bagira mu iterambere rusange ry’imibereho y’abatuye isi yose. Ibiganiro muri iyi nama byibanda ku ngingo 5 nyamukuru zibumbatiye iterambere, ari zo ubukungu, ubuhahirane, ubufatanye, imibereho y’abaturage n’ibidukikije. Iyi nama ibera mu mujyi wa Boao mu Bushinwa ari nawo witiriwe iyi nama.

Umufaransa Pierre Picquart, inzobere mu by’u Bushinwa, agaragaza ko ibikorwa nk’ibi birangajwe imbere n’u Bushinwa, byatumye kugeza ubu iki gihugu ari icya mbere ku isi mu kurandura ubukene bukabije mu gihugu imbere ku kigero cya 95% ndetse abasaga miliyoni 800 bo bakaba baravuye mu bukene bworoheje bagera mu cyiciro cy’abishoboye, ndetse muri 2020 Perezida Xi Jinpin yihaye icyerecyezo cyo kuzakura abaturage bose mu bukene, ari nako bakomeza ibikorwa byo gushyigikira no gutera inkunga ibihugu by’amahanga cyane ibikiri mu nzira y’amajyambere naho bahindura imibereho y’abaturage babyo bibanda mu buzima, uburezi, kubona amacumbi aboneye n’imibereho myiza muri rusange.

Umufaransa Pierre Picquart, ni inzobere mu bya Politiki n’imiyoborere y’u Bushinwa


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...