AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

AGAKINO : Ikinyarwanda muri Gahunda y’ibiganiro n’amakuru kuri RTNC

AGAKINO : Ikinyarwanda  muri Gahunda y’ibiganiro n’amakuru  kuri RTNC
14-10-2022 saa 13:51' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2821 | Ibitekerezo

Ururimi rw’Ikinyarwanda rwongewe ku ndimi 4 zisanzwe zikoreshwa nk’indimi z’ubutegetsi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho Radiyo na Televiziyo by’igihugu bigiye kujya binyuzaho amakuru n’Ibiganiro mu Kinyarwanda.

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Itumanaho muri Repubulika iharabira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya wavuze ko ururimi rw’Ikinyarwanda basanze rukoreshwa n’abaturage benshi mu burasirazuba bw’Igihugu bityo rukwiye kuza mu ndimi zemewe n‘ubutegetsi bwa Kinshasa.

Minisitiri Muyaya yavuze ko kuri ubu, Radiyo na Televiziyo by’igihugu birimo gutegura, umwanya uzajya utambukiraho amakuru mu rurimi rw’Ikinyarwanda kimwe n’ibindi biganiro hagamijwe kugirango n’abaruvuga bibone mu butegetsi buriho.

Yagize ati :” Nkuko mubizi, Ikinyarwanda ni rumwe mu ndimi zikoreshwa muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, cyane cyane mu burasirazuba bw’Igihugu ago kivugwa cyane n’Umuryango mugari w’Abatutsi batuye mu bice binyuranye nka Rutshuru n’ahandi. Ndagirango mbamenyeshe rero ko Ikinyarwanda ri rumwe mu ndimi zemewe gukoreshwa hano muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo”

Muyaya yemeje ko Ikinyarwanda kigomba kwiyongera ku ndimi enye zari zisanzwe zikoreshwa arizo Lingala, Swahili, Kikongo, na Tshiluba. Izi kandi ziyongeraho ururimi rw’Igifarasansa rukoreshwa nk’ururimi rusange rw’Ubutegetsi .


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA