Abanyeshuri b’abakobwa biga mu bigo bitandukanye muri Arusha no muri Kilimanjalo ho muri Tanzania babanza gupimwa niba batwite mbere yo gutangira amasomo yabo. Uwo basanze atwite ahita yirukanwa ako kanya.
Ibi bizamini byo gusuzuma abanyeshuri b’abakobwa ko batwite, bikorerwa abiga guhera mu mwaka wa Kabiri mu mashuri yisumbuye.
Umunyeshuri wiga mu ishuri rya Moshono riri muri Arusha witwa Elifuraha yabwiye CNN ko babangamirwa cyane no kubona abarimu babo aribo babasuzuma niba batwite.
Yagize ati “Abanyeshuri b’abakobwa twese turahamagarwa bakadushyira mu cyumba maze abarimu bacu b’abakobwa n’abagore bagatangira kudupima. Biteye agahinda!”
Muri Tanzania hagiyeho itegeko rivuga ko umwana watwaye inda akiri ku ntebe y’ishuri agomba kwirukanwa, ariko ryakajije umurego aho Perezida Magufuli agiriye ku butegetsi, aho yakunze kumvikana ashimangirako umwana w’umukobwa uzajya atwara inda ari ku ntebe y’ishuri azajya ahita yirukanwa nta mbabazi.
Icyo gihe yagize ati “Mu buyobozi bwanjye nta mukobwa n’umwe utwite nzemerera kujya mu ishuri. Aba yahisemo ubwo buzima, agomba kurekerwa inshingano zo kurera umwana.”
Kugeza ubu nta mibare irajya ahagaragara y’abanyeshuri bamaze kwirukanwa mu mashuri nyuma y’ijambo rya Perezida Magufuri yavuze mu mpera za 2017, gusa imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu iherutse kugaragaza ko mu mwaka wa 2013 mu mashuri ya Tanzania hirukanwe abanyeshuri basaga 800 bazira gutwara inda bari ku ntebe y’ishuri.
No mu Rwanda bazabisubizeho wenda uburaya bwagabanuka