AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abanyamulenge 2 bamaze amezi Atatu baburiwe irengero basanzwe ari imirambo

Abanyamulenge 2 bamaze amezi Atatu baburiwe irengero basanzwe ari imirambo
13-09-2022 saa 08:00' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2322 | Ibitekerezo

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye z’Abanyamulenge harimo gukwirakwira , amafoto y’abasore 2 bari baraburiwe irengero nyuma bakazwa gusangwa barishwe bagashyingurwa mu cyobo cya Komini Salamabila mu ntara ya Maniema.

Aba bagabo 2, Nkundabatware Gitongo n’uwitwa James bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bivugwa ko bashimuswe n’ubuyobozi bw’Intara ya Maniema bubinyujije mu mutwe w’Aba Mai Mai byose biba bihagarikiwe na Burugumesitiri wa Komini Salamabira, Lusaka Kibundula.

Kuva kuwa 18 Kamena 2022, aba basore ngo ntibongeye kuboneka, ndetse imiryango yabo ngo yagerageje gutanga ikirego kwa Guverineri w’Intara ya Maniema abizeza ko agiye gutegeka uwo Burugumesitiri akarekura abo bantu.

Ibi ngo siko byagenze kuko ibyo Guverineri yavuze bitigeze bishyirwa mu bikorwa.

Bivugwa ko ku munsi w’Ejo aribwo imirambo y’aba basore yabonywe, barishwe bashyingurwa mu cyobo cya Komini Salamabila, y’Intara ya Maniema.

Mu bandi bashinjwa kugira uruhare mu ishimutwa ry’aba basore bo mu bwoko bw’Abanyamulenge barimo uwitwa Jean Paul nawe bivugwa ko ayobora Segiteri imwe yo muri Komini Salamabila.

Icyo Abanyamulnege bahurizaho, ngo ni uko aba basore bajyanywe nta cyaha bakoze uretse kuba ari abo mu bwoko bw’Abatutsi, ari nacyo bakeka ko baba barazize.

Asosiyasiyo Mahoro y’Abyanyamulenge ivuga ko aba bantu bishwe bakwiye guhabwa ubutabera cyane ko ababigizemo uruhare bose bazwi bityo bakwiye gukurikiranwa.

Ni kenshi Anyamulenge bakunze gukorerwa iyicarubozo n’abarwanyi b’imitwe y’aba Mai Mai. Ibi byatumye Abanyamulnege bashinja imitwe y’Ubwirinzi nayo ibarwa nk’iyitwaje intwaro ,muri yo twavuga nka Twirwaneho ya Col Makanika na Gumino ya Col Nyamusaraba.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA